Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Estonia uri mu ruzinduko mu Rwanda

Perezida wa Estonia, Kersti Kaljulaid uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yahuye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Estonia, Kersti Kaljulaid
Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Estonia, Kersti Kaljulaid

Perezida Kagame yakiriye Perezida Kersti ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017.

Byabaye nyuma y’amasaha make Perezida wa Estonia ageze mu Rwanda akanasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Biteganijwe ko azamara iminsi ibiri mu Rwanda.

Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Perezida wa Estonia abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yatangaje ko yanyuzwe no guhura nawe.

Agira ati "Nishimiye guhura na Perezida Kagame i Kigali. Tuzagirana ibiganiro by’ingirakamaro."

Estonia ni igihugu giherereye mu majyaruguru y’Uburayi. Ni kimwe mu bihugu bikoresha ikoranabuhanga cyane mu bintu bitandukanye, mu buzima bwa buri munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka