Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia uri mu ruzinduko mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Dessalegn na Madame we Romane Tesfaye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalegn na Madame we Romane Tesfaye
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalegn na Madame we Romane Tesfaye

Yabakiriye mu masaha ya mbere ya saa sita ubwo bari bageze mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 27 Mata 2017.

Biteganijwe ko muri urwo ruzinduko, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalegn na Perezida Kagame basura imidugudu y’icyitegererezo ya Ntebe na Kitazigurwa iri i Rwamagana.

Madame Jeannette Kagame na Madame Romane Tesfaye biteganyijwe ko basura ibikorwa bitandukanye by’Imbuto Foundation biri mu Karere ka Kayonza.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Rwanda na Ethiopia bishishikajwe no kugena imirongo ngenderwaho mishya y’iterambere rya Afurika.

Mu mwaka wa 2015, u Rwanda na Ethiopia bashyizeho iyo mirongo yitezweho gufasha Afurika kwigobotora amabwiriza ashyirwaho n’ibihugu by’Uburayi na Amerika.

Iyo mirongo mishya yashyizweho mu nama yateguwe na ‘MelesZenawi Foundation’ (MZF) ku bufatanye na Banki Nyafurika itsura amajyambere (ADB).

Abari muri iyo nama bafashe umwanzuro ko Afurika igomba gukora ibiyinogeye bijyanye n’uko iteye.

Muri iyo nama, Perezida Paul Kagame yibukije abari bayirimo ko ari cyo gihe Afurika igomba kureka kuba ubutaka bukorerwaho ubushakashatsi (Experments).

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Dessalegn we yavuze ko “Tugomba kugira intangiriro nshya ya Afurika.”

U Rwanda na Ethiopia batangije komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi yitwa Rwanda-Ethiopia Joint Permanent Commission (JPC).

Guhera ku wa kabiri tariki ya 25 Mata 2017, intumwa zitirutse muri Ethiopia zari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Zagiranye inama n’abandi bayobozi n’abashakashatsi baturutse mu nzego zitandukanye mu bihugu byombi.

Nk’uko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ibivuga, iyo nama yagennye imirongo ngenderwaho igamije kongera imbaraga mu mibanire y’ibihugu byombi mu bijyanye n’uburezi, ubukerarugendo, Politiki, ubukungu, ubuzima, siyansi n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

NIBYIZAKO POUL KAGAME YAKIRIYE MINISTIL WATHEOPIYA KOKONATWE TURABISHIMIYE% MURAKOZE KURUZINDUKO MWAKOLEYE MUGIHUGUCYACU KUKOBITWELEKAKO MUDUKUNDA MURAKABYALA

NSENGIYUMVA yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

byiza kandi byirashimishi ko twivana mubukoroni busha bwaje murakoze

UwizeyimanaAPHRODIS yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

TWISHIMIYE
UMUBANO
URWANDARUGIRANANIBIHUGUMURAKOZE,

NSENGIYAREMYE PASIFIQUE yanditse ku itariki ya: 3-05-2017  →  Musubize

nibyizakoperezidawacu.adushakiraumubanonibindibihugu

tuyisengermmanwer yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka