Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro za ba minisitiri bashya barimo uw’Uburezi n’uw’Ikoranabuhanga, kuri uyu Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017.

Perezida Kagame afata ifoto y'urwibutso n'abaminisitiri barahira, ndetse n'abahagarariye guverinoma
Perezida Kagame afata ifoto y’urwibutso n’abaminisitiri barahira, ndetse n’abahagarariye guverinoma

Abarahiye ni Minisitiri Jean de Dieu Rurangirwa wasimbuye Jean Philibert Nsengimana na Minisitiri Dr Mutimura Eugène wasimbuye Dr. Papias Musafiri Malimba.

Mu ijambo rigufi yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kwakira indahiro z’abaminisitiri bashya.

Yagize ati "Twese twiteguye kubunganira no gufatanya nabo mu gukomeza guteza igihugu cyacu imbere. Mwese mbashimiye imirimo myiza mukomeje gukorera igihugu cyacu."

Minisitiri Rurangirwa arahira
Minisitiri Rurangirwa arahira

Dr. Mutimura wagizwe Minisitiri w’uburezi, yari asanzwe ari umushakashatsi umaze imyaka isaga icumi mu burezi.

Rurangirwa wagizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, we yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

Dr. Mutimura wagizwe Minisitiri w'Uburezi nawe arahira
Dr. Mutimura wagizwe Minisitiri w’Uburezi nawe arahira

Kanda aha usome amateka y’aba ba minisitiri bashya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza twishimiye uburyoki abayoboz mugenda muduhitiramo abayoboz beza nkanjy uwo muyoboz wuburezi ndamwishimiye

jean claude IRAGHA yanditse ku itariki ya: 13-12-2017  →  Musubize

turashima ubushishozi bwa perezida wacu abarahiye bashya twizeye ko babazana impinduka cyane mu ikoranabuhanga

BISANGABAGABO Alexis yanditse ku itariki ya: 13-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka