Perezida Kagame yakiriye indahiro y’Umuvunyi Mukuru n’Abaminisitiri batari barahiye
Kuri uyu wa mbere Perezida Kagame yakiriye indahiro z’ Abaminisitiri batatu batarahiye, yakira indahiro y’ umuvunyi mukuru, ndetse n’iz’ abadepite babiri baherutse gusimbura abahawe indi mirimo.
Abo ba Minisitiri bamaze kurahira ni Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb Gatete Claver , Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’itumanaho Nsengimana Philbert, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Amb Olivier Nduhungirehe.
Harahiye kandi Murekezi Anastase wagizwe Umuvunyi mukuru avuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, hanarahira Murara Jean Damascene hamwe na Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie, basimbuye Depite Gatabazi Jean Marie Vianney wagizwe umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, na Depite Bamporiki Edouard wagizwe umuyobozi w’Itorero ry’igihugu.
Umuhango wo kurahira kw’abo bayobozi wakurikiwe n’umuhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza 2017-2018.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|