Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Perezida wa Isiraheli (Video)

Perezida wa Isiraheli Reuven Rivlin yakiriye mu biro bye Perezida Paul Kagame, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Isiraheli Rivlin na Minisitiri w'Intebe Benjamin Netanyahu.
Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Isiraheli Rivlin na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu.

Ibi biganiro byabaye muri iki gitondo cyo kuwa mbere tariki 10 Nyakanga 2017, byari byitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Benjamin Netanyahu.

Perezida Kagame yashimiye Perezida Rivlin ku ruhare igihugu cye gikomeje kugaragaza mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati "U Rwanda ni igihugu cyafunguye amarembo muri bizinesi, twiteguye kwakira abikorera baturutse muri Isiraheli bakomeza kuza gushora imari mu Rwanda. Twiteguye gukomeza gukorera hamwe mu guhangana n’ibibazo duhura nabyo ku nyungu zacu rusange "

 Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe Netanyahu mu biganiro na Perezida Ravlin.
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Netanyahu mu biganiro na Perezida Ravlin.

Yashimye kandi uruhare rwa Isiraheli mu gukomeza amasezerano yiyemeje yo gukomeza gufasha Afurika kugana aheza.

Minisitiri Netanyahu yavuze ko kugira ngo Isiraheli igaruke muri Afurika Perezida Kagame yabigizemo uruhare rufatika. Ati "Wabaye ikiraro cy’ingenzi twifashishije tugarukaa muri Afurika."

Mu ruzinduko rwe kandi, muri iki gitondo Perezida Kagame yanateye igiti cy’amahoro muri Isiraheli, byamugize Perezida wa 97 mu mateka y’iki gihugu ugiteye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mubyeyi Mwiza, Umuyobozi wifuzwa, nisi hose, Kagama ndagukunda cyane, waje uri Moses Muri iki Gihugu twahuriyemo, kubera Ubutware Bwawe. Imana Izaguhembe, Izaguhe Iherezo Ryiza pe. Komeza Uduhahire, aho Uri ni Abanyamugisha. Icyampa. Urubyaro rukazakwigiraho. Najye ubwanjye. Uwiteka akomeze, akugwize Ubwenge Ubwenge, ndetse, nubudahangwa. Love you my president.

Amina yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

Kubaho neza ni ukubana n’abantu bose amahoro kandi nunze murya mugenzi wanjye nanjye ngize nti "Umubyeyi mwiza nushakira abana be inshuti nziza kandi iyo ashaje yarabanye neza n’abantu mu mahoro Imana imukiriza urubyro " turi abana b’urwanda Paul Kagame ni umubyeyi wacu

Elise yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

Twishimiye uburyo nyakubahwa Paul Kagame akunzwe n’abanyarwanda ndetse n’amahanga.Imvugo niyo ngiro.

Gilbert Mpiranyanayo yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

Twishimiye uburyo nyakubahwa Paul Kagame akunzwe n’abanyarwanda ndetse n’amahanga.Imvugo niyo ngiro.

Gilbert Mpiranyanayo yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

president turakwemera kko udushakira inshuti nziza, cyaneko iyo bashoye imari murwanda twunguka byinshi, akazi, iterambere nibindi

edward yanditse ku itariki ya: 10-07-2017  →  Musubize

umubyeyi mwiza ni uwushakira abana inshuti z’umuryango , turagukunda cyane President wacu

akana yanditse ku itariki ya: 10-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka