Perezida Kagame yageze muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi
Perezida Paul Kagame yageze muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi, aho yakiriwe na Perezida w’iki gihugu John Magufuli.
Ku isaha y’isaa Tatu zo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018, nibwo Perezida Kagame yari ageze ku kibuga cy’Indege cyitiriwe Julius Nyerere(JNIA), aho agiye mu kazi k’umunsi umwe.
Biteganyijwe ko mu biganiro abayobozi bombi baza kugirana bitaza kubura gukomoza ku mishinga u Rwanda na Tanzania bihuriyeho, nko mu Muryango w’Afurika y’ i Burasirazuba (EAC) kimwe n’ibindi bikorwa by’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Kigali Today irakomeza ibakurikiranire aya makuru.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza kand nibyagaciro kumva umukuru wigihugu cyacu ariwe utoranwa muri EAC byumvikanako ariwe ushoboye!