Perezida Kagame yageze muri Sudan mu ruzinduko rw’akazi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Sudan aho ari bugirane ibiganiro na Perezida w’icyo gihugu Omer al-Bashir.

Perezida Kagame ubwo yageraga i Khartoum
Perezida Kagame ubwo yageraga i Khartoum

Perezida Kagame yageze i Khartoum, mu murwa mukuru w’icyo gihugu, kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2017.

Perezida Kagame na Perezida Omer al-Bashir baragirana ibiganiro ku bintu bitandukanye birimo umubano w’ibihugu byombi n’uwo mu karere n’ibindi bibazo bitandukanye mpuzamahanga bireba ibihugu byombi.

Baraganira kandi kuri Politiki, ubucuruzi n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azasura inzu ndangamurage y’icyo gihugu (National Archaeological Museum), anasure kaminuza ya “International University of Africa” aho azagirana ikiganiro n’abanyeshuri bayigamo.

Ku munsi wa nyuma w’urwo ruzinduko, ibihugu byombi bizasinyana amasezerano yo gushyiraho komite ishinzwe kugenzura politiki y’ibyo bihugu.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Sudan avuga ko kuva kera u Rwanda ruri mu bihugu bifasha Sudan mu buryo butandukanye haba mu karere no mu mahanga.

Perezida al-Bashir aherutse mu Rwanda muri Kanama 2017, ubwo Perezida Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka