Perezida Kagame yageze i Lusaka mu ruzinduko rw’akazi

Perezida Paul Kagame yamaze ku gera i Lusaka muri Zambia mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, aho yahise yakirwa na mugenzi we Perezida Edgar Lungu.

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Zambia Edgar Lungu
Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Zambia Edgar Lungu

Perezida Kagame wageze i Lusaka mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 19 Kamena 2017, araza gusangira Perezida Lungu wamutumiye, aho baza no kugirana ibiganiro bigamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mbere y’uko agaruka mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame azanatemeberezwa ku ruganda rw’ibyuma rwa Kafue Steel Plant, anashyire indabo mu irimbi rishyinguyemo abaperezida batatu ba Zambia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka