Perezida Kagame yagaragaje akamaro k’ababyeyi ahereye mu rugo iwe

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame ntibatanzwe no kugaragarizanya urukundo,ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ababyeyi.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakunda kugaragara bahuje urugwiro
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakunda kugaragara bahuje urugwiro

Kuri iki Cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018, wari umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi.

Ni umunsi udasanzwe kuko abantu benshi bafata umwanya bakizihiza ubutwari bwa ba nyina babareze, abafasha babo ndetse n’inshuti n’abavandimwe b’igitsinagore.

Perezida Kagame na we usanzwe atarya iminwa mu kugaragaza uburyo akunda umuryango we cyane cyane umugore we, Jeannette Kagame, yifashishije uwo mwanya ngo amwibutse ko ari ingenzi mu buzima bwe.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati "Umunsi mwiza ku ba mama bose b’u Rwanda, Afurika n’isi! By’umwihariko (umunsi mwiza) ku mubyeyi wo mu rugo rwacu, mu buzima bwacu akaba n’umubyeyi w’abana bacu bane - Jeannette - nzagushima iteka kandi Imana iguhe umugisha...!!"

Jeannette Kagame na we ntiyatinze kuko yahise amusubiza, na we akoresheje Twitter ati "Ndanezerewe kubera mwe @PaulKagame [sic], Ivan, Ange, Ian na Brian kuko ari mwe mpamvu yo kubaho kwanjye."

Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakunze kubwirana amagambo nk’aya inshuro nyinshi kandi bakabigaragariza abantu, mu bihe bitandukanye cyane cyane nk’iyo umwe yagise isabukuru y’amavuko.

Amafoto agaragaza ubusabane hagati yabo mu bihe bitandukanye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Abanyarwanda bakomeze urukundo peee!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Abanyarwanda bakomeze urukundo peee!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Abanyarwanda bakomeze urukundo peee!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Abanyarwanda bakomeze urukundo peee!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Abanyarwanda bakomeze urukundo peee!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka