Perezida Kagame yaganiriye n’igikomangoma cya Abu Dhabi ku iterambere ry’ibihugu byombi

Perezida Paul Kagame yakiriwe n’igikomangoma cya Abu Dhabi Mohammad Bin Zayed, bagirana ibiganiro bijyanye n’umubano n’iterambere ry’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yaganiriye n'igikomangoma cya Abu Dhabi Mohammad Bin Zayed
Perezida Kagame yaganiriye n’igikomangoma cya Abu Dhabi Mohammad Bin Zayed

Shaikh Mohammad asanzwe ari n’umuyobozi mukuru wungirije mu ngabo za Abu Dhabi, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame byibanze ku ishoramari, iteramebere n’ibibazo birebana na politiki ibihugu byombi bihuriyeho.

Shaikh Mohammad yagaragarije Perezida Kagame ko Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Abu Dhabi iherereyemo, zishimira kugirana imibanire myiza n’ibindi bihugu.

Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda na Leta zunze ubumwe z’Abarabu byaba ari inyungu z’u Rwanda bitewe n’iterambere izi leta zigezeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

TURABYISHIMIYE NIKARIBU

BIZIMUNGU BUSENI yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

iyo ni ntamwe nziza kubihugu byombi ndabifuriza umubanomwiza bombi

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 27-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka