Perezida Kagame yaganiriye n’abambasaderi ba Afurika mu Bushinwa

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Bushinwa, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Abambasaderi b’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika muri icyo gihugu.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abambasaderi ba Afurika mu Bushinwa baganira ibintu bitandukanye
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abambasaderi ba Afurika mu Bushinwa baganira ibintu bitandukanye

Byari biteganyijwe ko muri ibyo biganiro byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2017, Perezida Kagame abagezaho ibijyanye n’amavugurura mu muryango wa Afurika yunze ubumwe (AU).

Perezida Kagame ukuriye itsinda rishinzwe ayo mavugurura, byari biteganyijwe ko kandi ageza kuri abo bambasaderi aho ivugurura rigeze, bakarebera hamwe icyakorwa kugira ngo umuryango wa AU ukomeze gutera imbere.

Mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabaye mu mpera za mutarama 2017, Perezida Kagame yagejeje ku bakuru b’ibihugu raporo ijyanye n’ayo mavugururwa yiswe "Impamvu hakenewe ivugurura mu bumwe bwacu".

Icyo gihe abayobozi b’Afurika bakiriye neza inama ku ivugururwa ry’inzego zigamije kongera guha umurongo no kongerera ubushobozi umuryango wa AU kugira ngo hazamurwe umusaruro ndetse hananozwe imikoranire n’abaturage hashyirwe mu bikorwa gahunda umuryango wihaye.

Ku wa gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017 nibwo Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bageze mu Bushinwa bakirwa na Perezida w’icyo gihugu Xi Jinping.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bantu bimana nagirango mbabaze niba mwambonera amakuru ko Ambassadeur w’uburundi nawe yitabiriye ibiganiro bya Notre grand President murakoze mubimenye bidushyirire kuli media ndabasabye

Dodos yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Reba nawe iyo nyuma sha abadhinwa rwose barireguye kubakwa cyane bagira na jardins nziza cyane

hugo yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka