Perezida Kagame yafashe mu mugongo umuryango wa Depite Mukayisenga
Perezida Kagame yafashe mu mugongo Umuryango wa Depite Mukayisenga Françoise witabye Imana ku cyumweru tariki 11 Kamena azize uburwayi.
Perezida Kagame yabicishije mu butumwa yageneye umuryango wa nyakwigendera, bwasomwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, mu muhango wo kumuherekeza wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2017.
Muri ubwo butumwa Perezida Kagame yavuze ko igihugu n’Abanyarwanda muri rusange, babuze umuyobozi n’umukozi mwiza, warangwaga n’ukuri, gukunda igihugu n’Abanyarwanda.
Yavuze ko mu izina rye bwite n’iry’ ury’umuryango we, bifatanyije n’umuryango wa Depite Françoise Mukayisenga kandi bifuriza umuryango gukomera muri iri bihe bikomeye by’akababaro.
Depite Mukayisenga yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu nzego z’ibanze mu gihugu, ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko yari amazemo imyaka 14.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Depite Mukayisenga yaturukagamo, Ngarambe François, yavuze ko mu mirimo yose Mukayisenga yagiye ashingwa yayikoze neza mu buryo bushoboka, kandi mu bwitange.
Yagize ati “Depite Mukayisenga yaranzwe no kwitanga no gukorana na bagenzi be neza. Umuryango yawubereye intore yizerwa."
Donatille Mukabalisa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, yunze mu rya bagenzi be avuga ko Depite Mukayisenga yari ingirakamaro mu kazi, kuko yatangaga ibitekerezo by’ingirakamaro mu mirimo y’Inteko Ishinga Amategeko.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
RIP Hon Francoise Mukayisenga.You were so young to die at 48 years!!!.Twese niko bizagenda.Niyo mpamvu tugomba guhora twese twiteguye.YESU yadusabye gushaka cyane ubwami bw’imana,aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33). Iyo tugihumeka,abenshi bibera mu byisi gusa,bakibuka urupfu iyo bagiye guhamba. Si byiza kuko imana idusaba kwiga Bible kugirango tumenye ibyo idusaba.Hanyuma twabikora,ikazatuzura ku munsi w’imperuka,ikaduhemba ubuzima bw’iteka (Yohana 6:44).Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Bible ivuga ko upfuye aba atumva (Umubwiriza 9:5).Ntabwo rero wakitaba imana utumva.Ahubwo uba ugiye mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Niba warashatse imana ukiriho,ntiwibere mu byisi gusa nkuko abantu benshi babigenza,bibwira ko ubuzima gusa ari amafranga,shuguri,politics,etc...,imana izakuzura ku Munsi w’Imperuka wegereje. Ariko niba wibera mu byisi gusa,uba utazazuka.Uba ugiye burundu.Uribaza uti nakorera imana gute?Wabanza ukiga Bible kugirango umenye icyo imana idusaba,ukajya mu materaniro,hanyuma nawe ukajya kubwiriza abantu kuko YESU niwo murimo yasabye abakristu nyakuri bose.Byisomere muli Yohana 14:12.Wivuga ngo ntiwabona umwanya kuko twe tubikora,natwe dufite akandi kazi gasanzwe gatuma tubaho.YESU yadusabye gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).Imana yita abantu bibera mu byisi gusa,abanzi bayo (Yakobo 4:4).Biriya bavuga iyo umuntu yapfuye ngo aba yitabye imana,ntabwo aribyo.N’amasengesho bavugira umuntu wapfuye,ntacyo amaze,niba we atarashatse imana akiriho.
birababaje gs ntakundi imana yamwishubij aruhukemumahor
Ariko se nkawe uvuga ngo imana yamwishubije uri muzima?Impamvu dupfa,ni ukubera icyaha cya ADAMU.Ntabwo ari imana iba iduhamagaye,kuko iyo dupfuye tuba tutumva (Umubwiriza 9:5).None se,imana niyo yapanze ngo apfe?OYA.Upfuye yakoreraga imana,atiberaga mu byisi gusa,aba azazuka ku munsi w’imperuka (Yohana 6:40).Ntabwo aba ari imana imwishubije.Icyo ni IKINYOMA amadini musengeramo aba yarabigishije.