Perezida Kagame ntiyumva impamvu Papa Francis adasabira imbabazi abakristu bakoze Jenoside

Perezida Kagame yavuze ko yibaza impamvu Papa Francis adasabira imbabazi intama ze zagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, nk’uko yazisabiye ku mugaragaro abapadiri bagiye bafata abana ku ngufu mu bindi bihugu.

Perezida kagame ntiyumva impamvu papa francis adasabira mbabazi abakristu bakoze Jenoside
Perezida kagame ntiyumva impamvu papa francis adasabira mbabazi abakristu bakoze Jenoside

Yabivuze ku munsi wa kabiri w’Inama y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 14, aho yavugaga ku kibazo kijyanye n’uburyo Gatolika yasabyemo imbabazi, ku wa gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2016.

Kiliziya Gatolika yasohoye itangazo risabira imbabazi bamwe mu bakirisito bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, ariko yirinze gusaba imbabazi ku ruhare rwayo nka Kiliziya.

Musenyeri Philipe Rukamba, umuvugizi wa Kiliziya Gatolika, wari witabiriye inama y’umushyikirano, yavuze ko Kiliziya itasabye imbabazi nka Kiliziya kuko itagize uruhare mu gutegura Jenoside, ahubwo ari abakirisitu bayo batannye bakijandika mu bwicanyi.

Agira ati "Jenoside si Kiliziya Gatolika yayiteguye, siyo yatanze intwaro, niyo mpamvu twumva gusaba imbabazi bisa n’ibigarukira aho (ku basenyeri bishyize hamwe bagasaba imbabazi).”

Musenyeri Philipe Rukamba umuvugizi wa Kiliziya Gatolika
Musenyeri Philipe Rukamba umuvugizi wa Kiliziya Gatolika

Nta rwandiko nzi rw’abasenyeri rwavugaga ngo ni mukore Jenoside, ntabwo ari Kiliziya ubwayo yayikoze, ntaho nzi Kiliziya. Nibyo Papa hari aho yavuze ngo ‘musabe imbabazi’ kuko bari abana ba Kiliziya; yabasabiye imbabazi."

Nyuma yo kuvuga ibi, Perezida Kagame yavuze ko atumva impamvu umukuru wa Kiliziya yasabira imbabazi ku mugaragaro abapadiri bafashe abana ku ngufu, ariko akaba atasaba imbabazi ku mugaragaro ku bakirisitu be bakoze icyaha kinasumba icyo abo ba padiri bakoze.

Agira ati ”Ntabwo numva bimfashije kuko igihagurutsa Papa akajya gusabira imbabazi abantu bafashe abana ku ngufu, kuki abakoze ibyaha(bya Jenoside) birenga ibyo atabikora na hano se!”

Perezida Kagame avuga ko nko muri Amerika, Australia n’ahandi Umushumba wa Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku bw’abapadiri bafashe abana ku ngufu bibereye mu macumbi aho batuye nkanswe gusabira imbabazi abiciye abantu mu Kiliziya.

Perezida Kagame akomeza anenga uburyo Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi, kuko ngo ari abasenyeri bake bishyize hamwe bagasabira imbabazi abakoze Jenoside.

Nyuma y’Imyaka 22 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, Kiliziya Gatolika yakomeje gutsimbarara mu gusaba imbabazi ku ruhare rwayo muri Jenoside, aho ivuga ko nta ruhare yagize nka Kiliziya, ahubwo ari abanyamuryango bayo bayikoze kandi icyaha ari gatozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka