Perezida Kagame ntashidikanya ku iterambere ry’u Rwanda mu myaka 22 ishize

Perezida Kagame yatangaje ko imyaka 22 u Rwanda rumaze rwibohoye igaragaza ko ruhagaze neza, ku buryo indi myaka 20 iri imbere igihugu kizayinjiramo kitajegajega.

Perezida Kagame avuga ko indi myaka 20 iri imbere izasanga u Rwanda ruhagaze neza.
Perezida Kagame avuga ko indi myaka 20 iri imbere izasanga u Rwanda ruhagaze neza.

Perezida Kagame abishingira ku mibare n’ibipimo by’Umuryango w’Abibumbye bigaragaza ko mu iterambere mu myaka 20 ishize u Rwanda ruri mu bihigu bifite umuvuduko mwinshi.

Agira ati “Muri 2001 abaturage bane mu Banyarwanda 10 babaga mu bukene bukabije, kuri ubu iyo mibare iri kugabanuka hafi y’umwe ku icumi (basigaye mu bukene).”

Bamwe mu bitabiriye iyi nama.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama.

Yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 15 Ukuboza 2016, ubwo yatangizaga inama ngarukamwaka y’Umushyikirano ya 2016, izamara iminsi ibiri.

Yavuze ko iterambere ry’u Rwanda ryajyanye no kongera icyizere abaturage bagirira leta.

Ati “Ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko Abanyarwanda barenga 90% bafitiye ikizere polisi n’ingabo z’u Rwanda kuri 95%.”

Perezida Kagame akomeza agira ati "Twafashe umwanya wa Politiki wacu, ntabwo ugifitwe n’ikindi cyose kitari mu nyungu z’Abanyarwanda.

Iri ni ihame rihora riharanirwa kugira ngo habeho kwigenga mu gukora ibikwiriye biri mu nyungu zacu. Tugomba buri gihe gutanga umusaruro abaturage batwitezeho.”

Perezida wa Repubulika akomeza ashimira Abanyarwanda kuba bakomeje kwishakamo ibitekerezo n’amikoro, babishingiye ku bumwe, umurimo no gukunda igihugu nk’uko ari byo bigize intego kigenderaho.

Yibukije abayobozi ko Umushyikirano ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma Abanyarwanda bakareba inzira banyuzemo bafatanije.

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ikimbabaza kurushibindi nibamwe mubayobozi banyuranya na nyakubahwa Poul Kagame bakora ibidakwiye kd nkana nkaha mukagali ka mwulire mbazi sector huye district atanga service mbi bya gera mu byiciro byubudeheho birenze ukwemera
ibi bituma iterambere ridindira bikabije nkurubyirulko birambabaza

Ubanjeneza Olivier yanditse ku itariki ya: 12-08-2017  →  Musubize

Abahoze ari abakozi ba Leta bakajya kwiga za Kaminuza bazitiwe n’imyaka y’ubukure mu gushaka akazi. Babayeho nabi kandi na Pension yabo itabagoboka mu gihe bataruzuza imyaka 60. Birababaje kubona umuntu wakoze, akiteganyiriza muri RSSB, agera aho ananirwa kurihira abana be minérvals n’ibikoresho by’ishuri ndetse ntabashe kuvuza umuryango we kuko RAMA ye yahagaritswe akaba adashoboye no kwiyishyurira Mituweli !

Baliyanga Jean Chrysostome yanditse ku itariki ya: 16-12-2016  →  Musubize

Hazibukwe ikibazo cy’abana bacu bize,nabarimo kwiga bamwe bagatangwaho asaga miliyali muri program nshya(Clinical Medicine and Community Health) mu buvuzi yashyizweho kugirango bakemure ibibazo by’umubare muto w’abaganga yashyizweho na Minisante muri kaminuza y’Urwanda nyuma ikemezwa n’inama y’abaminisitiri 2011.Muri 2013 abarangije kwiga basabye Minisante kubashyira kumbonerahamwe y’imirimo nokubakoresha mugukemura ikibazo cyatumye program itangizwa ariko Minisante ntiyigeze ibikora.Muri 2014 Dr Ndimubanzi umunyamabanga wa leta muri Minisante yandikiye uturere twose atumenyesha ko Minisante igiye kuboherereza abo baganga bazwi nka Clinical Officers mugufasha ibigonderabuzima gutera imbere kubera ubumenyi bafite ariko ntibyashyirwa mubikorwa.Kugeza ubu hari abarenga 150 bayirangijemo badafite imirimo kandi bakaba batizeye kuyibona kuko batagaragara ku mbonerahamwe y’imirimo(organogramme) ya Minisante, bityo bakaba nta rwego rw’ubuvuzi na rumwe bemererwa gukoreramo kubera ko batazwi mu buvuzi bwo mu Rwanda. Ese ni iyihe mpamvu Minisante itabashyira kuri iyo mbonerahamwe y’imirimo ngo banakoreshwe mugukemura ibibazo byatumye babaha iyi training itari isanzwe mubuvuzi bwo mu Rwanda?Ese ntibari bakenewe? Niba badakenewe kubera iki bagikomeje kwigisha abanyeshuri iyi program biga ibidakenewe? Murakoze

john yanditse ku itariki ya: 15-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka