Perezida Kagame niwe Munyafurika w’umwaka

Perezida Paul Kagame yatorewe kuba Umunyafurika w’Umwaka wa 2018, atsinze abandi bantu batanu bakomeye muri Afurika bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Afurika.

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya
Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya

Perezida Kagame yaje ku isonga muri aya matora ategurwa n’Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kizwi nka ‘African Leadership Magazine’.

Byatangajwe ubwo urutonde rw’abatsinze rwashyirwaga ahagaragara kuwa Gatanu tariki 5 Mutarama 2018, nyuma y’uko hari hamaze iminsi haba amatora kuri internet.

Biteganyijwe ko abatowe bazashyikirizwa imidali tariki 24 Gashyantare 2018, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Abandi bari kuri uru rutonde ni Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akuffo Addo, Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, Umushoramari wo muri Nigeria Tony Elumelu, Umuyobozi Mukuru wa Shanduka Group, Cyril Ramaphosa n’Umuyobozi w’ikigo LADOL cyo muri Nigeria, Oladipo Jadesimi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Birashimishije,kandi n’uregero rwiza umuyobozi wacu abatwereka ndetse n’ishema ry’igihugu nk’urwanda. bityo rero natwe abanyarwanda duharanire gukora neza kandi cyane muri uyumwaka wa 2018.kuko bigaragaye ko uturangaje imbere ashoboye ku rwego rwohejuru natwe turashoboye twemeye gukurikiza inama atugira. biravuze ngo uyumwaka wa 2018 nitwe ndorerwamo ya afurika. reka ibyo dukora byose tumenye ko afurika iduhanze amaso.murakoze

Niyonzima Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 9-01-2018  →  Musubize

Cong’s our president, actual actions speak loud than word,and this should be main target to every Rwandan.use the ability you have by doing right things to the develop our nation,but also our continent.it simple just be a good example in every field you belong.

Niyonzima Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 9-01-2018  →  Musubize

H.E Komeza ube ku isonga.

Martin Bucyana yanditse ku itariki ya: 8-01-2018  →  Musubize

Jewe mubisanzwe nari gutangazwa iyo ataba uwambere kuko ibimugize kuba uwambere n’ibikogwa yiza akorera abanyagihugu biwe ni gihugu ciwe mbere na banyamahanga .ahubwo Imana ibandanye imuha ubwenge bwo gutwara

Kennedy yanditse ku itariki ya: 8-01-2018  →  Musubize

Byari ngombwa ko President w’u Rwanda nyakubahwa Paul kagame atsinda kuko ni in dashyikirwa muri secteur zose z’ubuzima bubereye umunyafrika kuko iki gihugu cyari kure arko kirakura buri munsi hari positive aspect kigaragaza haba mu iterambere,imiyoborere myiza,ikoranabuhanga,imibereho y’abaturage hose nta aspect nimwe isigara inyuma turifuza ko akomereza mu murongo arimo kdi Imana imuhe kuramba.

Alias yanditse ku itariki ya: 7-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka