Perezida Kagame na Magufuli baraganira ku iterambere ry’ubucuruzi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu gihugu cya Tanzania mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Nyakanga 2016, aho biteganyijwe ko asinya amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi.

Perezida Kagame na Perezida Magufuli ubwo bari mu nama ya 17 y'Abakuru b'ibihugu bya EAC.
Perezida Kagame na Perezida Magufuli ubwo bari mu nama ya 17 y’Abakuru b’ibihugu bya EAC.

Perezida Kagame uri kumwe na Madamu we Jeannette Kagame, bakiriwe ku kibuga cy’indege cya Dar Es Salaam, na Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Muri uru ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, biteganyijwe ko nyuma ya saa sita, Perezida Kagame aza gusinya amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi bw’ibihugu byombi, hagati ye na Perezida Magufuli.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yakiriwe muri Tanzania na Perezida John Pombe Magufuli.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe muri Tanzania na Perezida John Pombe Magufuli.

Perezida w’u Rwanda asuye Tanzania nyuma y’uruzinduko Umukuru w’Igihugu cya Tanzania eherutse kugirira mu Rwanda, ari na rwo rugendo rwe rwa mbere yagiriye hanze y’igihugu cye nyuma y’uko atorewe kuyobora Tanzania.

Abanyatanzaniya benshi bari bitabiriye umuhango wo kwakira Perezida Kagame bagaragaje ibyishimo babyina mu njyana gakondo, banavuza ingoma mu kwishimira urunzindko rw’Umukuru w’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka