Perezida Kagame n’intumwa ya Museveni baganiriye ku mubano w’u Rwanda na Uganda

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, bagirana ibiganiro bigamije gukemura ibibazo bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Sam Kutesa yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame
Minisitiri Sam Kutesa yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame

Ibyo biganiro byabaye ku wa gatanu tariki ya 05 Mutarama 2018.

Ibyo biganiro kandi byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo bikaba byanibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu byo mu karere.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko Sam Kutesa muri ibyo biganiro yari afite ubutumwa bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Yavuze ko kandi muri ibyo biganiro hibanzwe ku kwihuza kw’ibihugu byo mu karere no ku bijyanye n’uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze, ifunga n’ishimuta rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda.

Ati “Banaganiriye ku birebana no kwihuza kw’ibihugu byo mu karere no ku bijyanye n’uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze hagarukwa ku ifungwa n’ishimutwa rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda bituma hatutumba umwuka mubi hagati y’impande zombi."

Akomeza agira ati "Ibi bituma imiryango myinshi yo mu Rwanda isaba ko Guverinoma yagira icyo ikora byihuse mu kurenganura ababo.”

Yatangaje ko Perezida Kagame yashimangiye ko kugira ngo ubufatanye bunoge hagomba kugira igikorwa ku mpande zombi ku nyungu za buri gihugu.

Iby0 biganiro bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kunoza no kongera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi.

Urwo ruzinduko rwa Minisitiri Kutesa rubaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi utameze neza nyuma y’ibikorwa byo gufata no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda baba muri Uganda.

Ibindi bibazo bishingiye ku kuba Uganda imaze kuba indiri y’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kudindira kw’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ibikorwaremezo ibihugu byombi bihuriyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

oh!!! turabyishimiye nikaribu kwetu sam

BIZIMUNGU JANEPO yanditse ku itariki ya: 6-01-2018  →  Musubize

Igihe cyose uganda icumbikiye abakoze genocide icumbikiye ikanafasha,abashaka guhungabanya umutekano wu Rwanda bizaba,ali amagambo gusa nifungure abanya Rwanda nyohereza bariya yarijyanye muli congo bariya itoreza kumupaka wa Sudan na congo ireke kuvuga ubusa kubintu bigaragara

lg yanditse ku itariki ya: 6-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka