Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu by’ibiyaga bigari barasuzuma iterambere ry’aka karere

Perezida Paul Kagame yageze i Brazzaville mu Murwa mukuru wa Congo Brazza, aho agiye kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bo mu karere k’ibiyaga bigari.

Perezida Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu by'ibiyaga bigari bitabiriye inama yiga ku iterambere ry'akarere
Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu by’ibiyaga bigari bitabiriye inama yiga ku iterambere ry’akarere

Iyo nama iraza kuba ikurikiye indi y’Abaminisitiri b’ingabo bo mu bihugu bagize akarere k’ibiyaga bigari, yateranye ku itariki 11 Ukwakira 2017, nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari (ICGLR).

Iyo nama y’Abaminisitiri b’Ingabo yari ifite intego yo kurebera hamwe uko hakwihutishwa ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gucunga umutekano no kwihutisha iterambere muri aka karere.

Nyuma y’iyo nama, ku itariki 13 kugeza 14 Ukwakira, abashinzwe gukurikirana ibikorwa bya buri munsi by’uwo muryango barahuye barebera hamwe ibizakorwa mu gihe cy’umwaka, birimo gutanga imisanzu ku banyamuryango.

Nyuma y’iyo nama,ku itariki 15 kugeza 16 Ukwakira hakurikiyeho inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga bagize uwo muryango.

Muri iyo nama niho Congo Brazza yemerejwe ko izayobora uwo muryango mu gihe cy’umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mutwereke abomutureretwacu nge ndigicumbi

twizeyimana jeremie yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka