Perezida Kagame ari mu bantu 100 bubatse izina ku isi

Urubuga rwa internet www.reputationpoll.com rwashyize Perezida Paul Kagame mu bantu ijana barimo kwigaragaza mu kubaka izina ku isi muri 2017.

Ni urutonde ruriho abantu b’imihanda yose kandi bo mu byiciro bitandukanye ku isi, bigaruriye imitima y’abantu kubera ibyo bagiye bageraho mu nshingano zabo.

Perezida Kagame ari ku rutonde r'abakomeje kubaka izina mu ruhando rw'Amahanga
Perezida Kagame ari ku rutonde r’abakomeje kubaka izina mu ruhando rw’Amahanga

Urwo rutonde rugaragaraho abantu bo mu ngeri zitandukanye, zirimo politiki, imikino, ubuhanzi, uburezi, ubucuruzi n’ibindi, Perezida Kagame arugaragaraho ku mwanya wa 69.

Gusa, biragoye kumenya umwanya nyir’izina ariho kuri urwo tutonde kuko Reputationpoll.com rwabatondetse rukurikije uko bakurikirana hagendewe ku nyuguti zitangira amazina yabo.

Uru rutonde rwiganjemo Abanya-Amerika, abarugaragaraho ku isonga benshi ni abakinnyi n’abahanzi.

Iyo urebye kuri uru rutonde, abantu bahita bakurura amaso y’abasomyi cyane ni umusaza w’umuvugabutumwa, Billy Graham, ufite imyaka 98 ari na we mukuru kurusha abandi bose baruriho, ndetse n’abana babiri b’imyaka 19, Raymond Wang na Malala Yousafzai.

Raymond Wang ni umwana wo muri Canada wagiye uvumbura ibintu bitandukanye mu by’ibidukikije n’ingufu bitangiza ikirere.

Mu byo aherutse kuvumvura harimo ukuntu mu ndege hakomeza kubamo umwuka, igihe yaba yakerewe kugwa noneho uwo yifashishaga ukarangira.

Uyu mwana wanashinze umuryango “Sustainable Youth Canada” ari mu bana 20 bo munsi y’imyaka 20 b’indashyikirwa ku isi.

Aherutse kwegukana igihembo cy’umwaka wa 2015 cy’umuryango “Intel International Science and Engeneering Fair (ISEF), kubera ubuhanga n’ubuvumbuzi bwe bwihariye mu bya siyansi.

Malala Yousafzai, wo muri Pakistan, we azwiho kuba ari we wahawe igihembo cy’amahoro kiritiwe Nobel, kubera guharanira uburenganzira bw’abana b’abakobwa mu gihugu avukamo.

Ni ibintu byanatumye ibyihebe byo mu mutwe wa Al-Qaeda bishaka kumwica.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umusaza ni umusaza mwa bantu mwe. Paul KAGAME ni impano y’lmana ku banyarwanda wangu

Jomo yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

KAGAME bazamuhe Nobel Prize.Ari mu bantu bakoze ibintu byinshi.Ikibabaje nuko abantu bakomeye nabo bigeraho bagapfa,bakibagirana.La nature est ingrate.The nature is unthankful.Nibe abantu batapfaga,bakabaho iteka.Ariko ndi mu bantu bizera ibyo Bible ivuga yuko abantu bakora ibyo imana idusaba bazazuka ku munsi wa nyuma,bakaba muli Paradizo.Nanjye ndi mu bantu bashaka imana cyane,nubwo nshaka igihe cyo gushaka amafranga kugirango mbeho.Ariko ngashaka n’imwanya wo kubwiriza abantu ku buntu,mu ngo zabo no mu mihanda,kuko ni itegeko ry’imana gukora uwo murimo (Yohana 14:12),kugirango umuntu azabone ubuzima bw’iteka.Tujye dukoresha imbaraga zacu dukorera imana,aho guhera mu byisi gusa.

HABIMANA Joseph yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

KAGAME Paulo OYEEEE!!!! Erega nuko babibona nabi njye mbona nyakubahwa KAGAME Paulo ari uwambere kuri iyi si ya Nyagasani

Godfroid yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka