Perezida Kagame azamurikira AU ibikubiye muri raporo y’ivugururwa rya Komisiyo yayo

Mu nama ya 28 ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), iteganyijwe kuwa 30-31 Mutarama 2017 ku cyicaro gikuru cyayo giherereye Addis Ababa muri Ethiopia, Perezida Kagame azamurikira abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, raporo ku mavugurura ya komisiyo ya Afurika yunze ubumwe.

Perezida Kagame yakirwa mu Cyubahiro i Addis Ababa muri Ethiopia
Perezida Kagame yakirwa mu Cyubahiro i Addis Ababa muri Ethiopia

Iyi raporo Perezida Kagame yayikoze afatanyije n’intiti icyenda yatoranyije muri Afurika, kugirango zimufashe kunononsora amavugururwa yakorwa muri Afurika Yunze Ubumwe, ikarushaho kwihuta igana ku iterambere yifuza.

Muri iyi nama kandi hazaboneka usimbura Dr.Dlamini Zuma uyobora Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe kugeza ubu, nyuma y’uko amatora yo kumusimbura yabereye mu Rwanda mu nama ya 27 ya Afurika Yunze ubumwe, abapiganiraga uyu mwanya batashoboye gutambuka kuko ntawabonye amajwi asabwa kugira ngo yegukane uyu mwanya.

Abakandida batanu bari guhatanira uyu mwanya barimo Abdoulaye Bathily ukomoka muri Senegal, Moussa Faki Mahamat, ukomoka muri Tchad na Amina Mohamed, wo muri Kenya.

Baje biyongera ku munya-Botswana Pelonomi Venson-Moitoi, n’ umunya-Guinee Equatoriale Agapito Mba Mokuy, bari mu bahataniraga uwo mwanya mu matora yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, ntibabashe kuzuza amajwi asabwa.

Ibindi abakuru b’ibihugu bazakora muri iyi nama, ni ugufata umwanzuro ku busabe bwa Maroc bwo kugaruka muri AU nyuma y’imyaka 34 yikuyemo. Ibi birasaba ko ibihugu 36 muri 54 bigize AU byemeza ko igaruka nkuko amategeko awugenga abiteganya.

Muri iyi nama kandi abakuru b’ibihugu, bazakomoza ku ngingo y’ihungabana ry’amahoro n’umutekano mu bihugu bimwe na bimwe birimo Sudani y’Epfo ndetse Centrafrique yashegeshwe n’intambara y’amoko n’amadini.

Hazanasuzumwa uburyo ibihugu birimo imvururu za politiki nko mu Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Guinea-Bissau zabonerwa umuti, ndetse banavuge ku bibazo by’iterabwoba mu bihugu bya Tchad, Nigeria, Mali, Libya na Somalia n’ibindi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatandatu bamaze kugera i Addis Ababa muri Ethiopia, aho bagiye kwitabira iyi nama iba inshuri ebyiri mu mwaka.

Dore mu Mafoto na Video Uburyo Perezida Kagame na Madamme Jeannette Kagame bakiriwe i Addis Ababa muri Ethiopia

Perezida Kagame yakirwa mu Cyubahiro i Addis Ababa muri Ethiopia
Perezida Kagame yakirwa mu Cyubahiro i Addis Ababa muri Ethiopia
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

President wacu ni indashyikirwa pe! Akora ibishoboka byose a shakira abanya Rwanda iterambere ndetse n’afurika muri rusange

Martin kirehe yanditse ku itariki ya: 29-01-2017  →  Musubize

Biranshimisha cyane iyo mbonye ibendera ry’igihugu cyacu rizamurwa aho ariho hose, noneho bikaba akarusho iyo president wacu ari gusangiza abandi ibyiza twagezeho. Iyi raporo azabagezaho izaba isobanutse nk’uko u Rwanda rusobanutse

Gahigi yanditse ku itariki ya: 29-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka