Perezida Kagame ategerejweho umusanzu mu guhosha imvururu mu Burengerazuba bwa Sahara

Umuryango w’Abibumbye (UN) wasabye Perezida Paul kagame kuba umuhuza mu kurangiza imvururu zimaze imyaka igera kuri 40 mu Burengerazuba bwa Sahara.

Perezida Kagame yakiriye Horst Köhler, intumwa idasanzwe ya UN ku kibazo cya Sahara y'Uburengerazuba
Perezida Kagame yakiriye Horst Köhler, intumwa idasanzwe ya UN ku kibazo cya Sahara y’Uburengerazuba

UN yakomeje kugorwa no kubona umuti urambye kuri iki kibazo gihanganishije umutwe ugamije impinduramatwara wa Polisario n’ubwami bwa Maroc.

Ariko uyu muryango ukizera ko mu bushobozi bwe nk’umuyobozi w’Afurika yunze Ubumwe, wa Perezida Kagame yakumvisha abayobozi bagenzi be guhuza imbaraga mu kurangiza iki kibazo.

Kuri uyu wa Gatanu tarik 12 Mutarama 2017, intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa UN, Horst Köhler, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame bigamije gushaka umuti kuri iki kibazo.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yavuze ko UN yizera ko ku buyobozi bwa Perezida Kagame hari icyizere ko iki kibazo kizabonerwa umuti.

Imvururu zo mu Burasirazuba bwa Sahara yatangiye ahagana mu 1973 atangiye twe n’umutwe wa Polisario utarifuzaga ubuhake bw’ingabo z’Abanya-espagne, ari nabyo byatangije intambara hagati y’uyu mutwe na Leta ya Maroc yatangiye mu 1975 kugeza mu 1991.

Kugeza ubu iyi ntambara imaze gukura abaturage bagera ku bihumbi 90 mu byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka