Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya
Perezida Paul Kagame amaze gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya witwa Dr. Ngirente Edouard.
Dr.Ngirente yashyizwe kuri uyu mwanya ahagana mu ma saa sita zo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017.
Iryo tangazo rigira riti "Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 30 Kanama 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Minisitiri w’Intebe, Bwana NGIRENTE ."
Biteganyijwe ko ari we uzashyiraho guverinoma nshya izamufasha kuyobora.
Dr. Ngirente Edouard yabaye umujyanama mu by’ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).
Inama y’abaminisitiri yateranye ku itariki ya 30 Werurwe 2011, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yamwemereye guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
Dr. Ngirente yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza ibijyanye n’ubukungu, mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 1996 kugeza mu 2000.
Guhera mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2006 nibwo yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu naho impamyabushobozi y’ikirenga (PhD ) mu bijyanye n’ubukungu ayikura muri Kaminuza Gatolika ya Louvin mu Bubiligi, mu mwaka wa 2010.
Inkuru zijyanye na: newgovernment2017
- Kanimba, Tugireyezu na Stella Ford mu batagaragaye muri Guverinoma nshya
- Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe umunyamabanga wa Leta muri MININFRA
- Murekezi wari Minisitiri w’Intebe yagizwe Umuvunyi mukuru
- Aba nibo bagize Guverinoma nshya
- Minisitiri w’Intebe mushya yarahiriye imirimo yashinzwe
- Guverinoma nshya irarara igiyeho
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
congratulations
Amahirwe masa mu mirimo mishya uhawe. Ufate na HE wacu gukomeza kuduteza imbere...