Perezida Kagame asanga amikoro make atabangamira inozwa ry’inshingano (Ivuguruye)

Mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya bashyizwe mu myanya n’inama y’abaminisitiri iheruka, Perezida Paul Kagame yabahamagariye kutitwaza amikoro make y’igihugu ngo bananirwe kunoza serivisi zitarashyirwa ku murongo mu byiciro bitandukanye.

Perezida Kagame mu nteko arahiza abayobozi bashya
Perezida Kagame mu nteko arahiza abayobozi bashya

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 8 Gashyantare 2017, witabiriwe kandi n’abayobozi banyuranye mu nzego nkuru z’igihugu.

Abarayihe ni Clare Akamanzi, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB), Senateri Richard Sezibera, Jean Bosco Mutangana, Umushinjacyaha mukuru, Richard Muhumuza, Umucamanza mu rukiko rw’ikirenga, Prof Shyaka Anastase, Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) na Dr Usta Kayitesi, Umukuru wungirije wa RGB.

Mu ijambo rya Perezida Kagame nyuma yo kwakira indahiro z’aba bayobozi, yabibukije kuzihutisha imirimo iri mu nshingano zabo.

Perezida Paul Kagame yahamagariye abayobozi kutitwaza amikoro make y'igihugu ngo bananirwe kunoza serivisi
Perezida Paul Kagame yahamagariye abayobozi kutitwaza amikoro make y’igihugu ngo bananirwe kunoza serivisi

Yagize ati “Aho igihugu kiva n’aho kijya turahazi, ni ukuzuza inshingano dushinzwe twihuta kandi neza kugira go tugere ku ntego bidatinze. Ibi ntibinavunana cyane iyo abantu bakorera hamwe kandi bakorera inyungu rusange”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko hari byinshi byo gukora mu nzego zitandukanye birimo n’ibitaragenze neza, agasaba ko byakosorwa.

Ati “Ndifuza ko ibitaragenze neza byakosorwa bidatinze kuko birashoboka. Ibyo tutujuje usanga ari ibintu byashobokaga bifitiwe n’uburyo ariko ugasanga bitarakozwe cyangwa bitarakozwe neza. Hari byinshi dushobora kugeraho dukoresheje amikoro dufite, nta mpamvu bitakwihuta na byo ngo bigerweho”.

Clare Akamanzi, Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'iterambere, RDB
Clare Akamanzi, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB

Yavuze ko abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange bagomba kwita ku mutekano w’igihugu kuko ngo udahari n’ibindi bitashoka.

Umushinjacyaha mukuru, Jean Bosco Mutangana umwe mu barahiye, yavuze ko mu byo bazihatira gukora mu rwego rw’ubushinjacyaha harimo gukurikirana abanyereza umutungo wa Leta.

Prof Shyaka Anastase, umuyobozi w'Ikigo cy' iguhugu cy'imiyoborere (RGB)
Prof Shyaka Anastase, umuyobozi w’Ikigo cy’ iguhugu cy’imiyoborere (RGB)

Ati “Uwakoze icyaha wese tuzamukurikirana tutitaye ku mirimo ashinzwe cyangwa intera ariho, kuko kunyereza umutungo wa Leta ari uguhungabanya imibereho myiza y’abaturage, hanyerezwa ibyakabatunze. Ni ikintu cy’umwihariko ubushinjacyaha bukuru bugiye kwibandaho”.

Akomeza avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abakekwaho iki cyaha batari barashyikirizwa inkiko byihute cyane ko ngo n’amadosiye yabo yakozwe.

Senateri Richard Sezibera
Senateri Richard Sezibera
Muhumuza Richard, umucamanza mu rukiko rw'ikirenga
Muhumuza Richard, umucamanza mu rukiko rw’ikirenga
Mutangana Jean Bosco, umushinjacyaha mukuru wa Repubulika
Mutangana Jean Bosco, umushinjacyaha mukuru wa Repubulika
Kayitesi Usta, umuyobozi wungirije wa RGB
Kayitesi Usta, umuyobozi wungirije wa RGB
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Amikoro menshi si yo atuma Umuyobozi asohoza inshingano ze. Mu mikoro make ahari hagomba kurebwa ibyihutirwa kurusha ibindi bikaba ari byo byitabwaho. Ibyo bijyana kandi n’igenabikorwa ryiza, gucunga neza umutungo wa Leta n’ibigenewe guteza imbere rubanda, gukorera mu mucyo,kwirinda ruswa, guha ijambo abaturage mu igenamigambi no kuzuzanya n’izindi nzego.

Mike yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

none se witwaje amikoro ukica ibyo ushinzwe waba wumva ayo mikoro yava he? ahubwo wakoresha ibyo ufite bike uko bingana kose burya uko byiyongera niho ukwihaza kuboneka. Turusheho gukomeza kwigira

rwendeye yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

Clare Akamanzi, Congz once again. RDB ikomeje kuyoborwa n’abayobozi basobanutse , ibyo ikora bikarushaho kutwungukira nk’abanyarwanda

masabo yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

bayobozi, nimube magirirane kuko ibyo mushinzwe biruzuzanya, mwirinde kuba ba nyamwigendaho mwirinde kuba ibikoko no kwigira ibitabashwa imbere yabo muyobora, inshingano mufite muzikesha abo muhagarariye batabayeho namwe ntimwabaho, twubahane

sezirahiga yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

Nyakubahwa President yabahe impanuro kandi azabahora hafi bityo nibarusheho kwesa imihigo mubyo bashinzwe batange services abanyarwanda turabashyigikiye

munezero yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

bayobozi mwarahiriye inshingano zo kujya mu nzego zitandukanye ntimuzagire icyo mwitwaza ahubwo mushyiremo ingufu mu byo munshinzwe maze twihute mu iterambere

kanamugire yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

amikoro se ahurira he kuzuza inshingano, uwabyitwaza yaba arwaye mu mutwe

Grenade yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka