Perezida Kagame arizeza kongera ibikorwa remezo
Perezida wa Repuburika Paul Kagame aratangaza ko ibikorwa remezo bizakomeza kongerwa mu Karere ka Rwamaga kugira ngo abaturage barusheho kugira ubuzima bwiza.
Mu ruzinduko rwo gutaha ku mugaragaro urwunge rw’ibikorwa remezo byakozwe n’uruganda rw Coca Cola mu Murenge wa Gishari Akarere ka Rwamagana mu Ntara y’i Burasirazuba, Perezida Kagame yavuze ko ibimaze kugerwaho ari intangiriro yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ibikorwa byatashywe ku mugaragaro birimo, Ikigo nderabuzima cya Ruhunda, amazi meza, ikibuga cy’umupira gicaniye, ndetse n’ingufu z’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.
Perezida Kagame akaba yasabye abaturage gukoresha neza ibyo bikorwa birimo amazi meza, iby’ubuvuzi n’ibindi hagamijwe kwiteza imbere kandi ko bizakomeza kongerwa.
Yagize ati “Dufatanyije tuzakoreshe neza ibi bikorwa kugira ngo tugere ku byifuzo byacu. Twitabire ibikorwa byubakira kuri ibi byashowemo umari n’umwanya hari n’ibindi kandi bizaza atari hano gusa ahubwo bikagera no ku bandi baturage”.
Umuyobozi mukuru wa Coca Cola ku Isi, Muhtar Kent, ashimira uburyo yakiriwe mu Rwanda n’uburyo kompanyi ahagarariye igenda itera imbere, by’umwihariko mu Rwanda.
Ati “Natembereye mu bihugu bisaga 70 ariko uyu munsi ndishimye cyane kuza muri iki gihugu cy’intangarugero, aho tunakorera ibikorwa byacu bikagenda neza, ubwo naherukaga guhura na Perezida Kagame muri Amerika twasezeranye ko nzaza kubasura, tukanareba uko twarushaho gukorana ngo duteze imbere abaturage”.
Avuga ko ari ubwa mbere akoranye n’abantu batanga icyizere mu ishoramari kandi ko mu myaka 80 Coca Cola ikorera mu bihugu by’Afurika igihe kigeze ngo na yo ikore ibikorwa bifitiye abaturage akamaro nk’uburyo bwiza bwo kunoza ishoramari.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yagize ati “Dufatanyije tuzakoreshe neza ibi bikorwa kugira ngo tugere ku byifuzo byacu. Twitabire ibikorwa byubakira kuri ibi byashowemo imari n’umwanya hari n’ibindi kandi bizaza atari hano gusa ahubwo bikagera no ku bandi baturage”. - See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article30327#sthash.4Tpxs4EO.dpuf
Excellent. nibyo kabisa, natwe Fumbwe turiruhukije ko tugiye kugerwaho n’amazi menshi; by’umwihariko arround Nyagasambu. Natwe muzadusure i Nyagasambu, za Nyakagunga, za Kirehe, yenda twazahita tubona amazi mu ngo(houses) doreko fontaines n’ibigega by’amazi nabyo ari nk’igitonyanga mu nyanja.Turishimye cyane ku bw’iyi nkuru.