Perezida Kagame aritabira inama y’Ihuriro Nyafurika ku Buyobozi 

Uyu munsi Perezida Kagame aritabira kandi anageze ijambo ku bitabiriye inama y’Ihuriro Nyafurika ku Buyobozi ibera i Kigali kuva 2-3 Kanama 2018. 

Perezida Kagame aritabira Inama y'Ihuriro Nyafurika ku Buyobozi
Perezida Kagame aritabira Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Buyobozi 

Perezida wa Repubulika kandi aratanga ibitekerezo mu kiganiro ku ’Gutera Inkunga Umugabane wa Afurika hagamijwe Iterambere Rirambye’.

Muri iki kiganiro, Umukuru w’Igihugu araba ari kumwe na Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania, Hassan Mohamed wahoze ari Perezida wa Somalia, ndetse na Dr Mukhisa Kituyi, Umunyamabanga Mukuru w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD).

Iri huriro rihuriza hamwe abahoze ari abakuru b’ibihugu, abakuru b’imiryango yo mu turere dutandukanye twa Afurika, abagize za guverinoma, abikorera, ndetse n’abandi bari mu nzego zifata ibyemezo kugirango baganire ku buryo buhamye bwo gutera inkunga impinduka zigamije iterambere ku Mugabane wa Afurika. 

Iri huriro riteranye ku nshuro yaryo ya gatanu ni umwanya ku bayobozi bo muri Afurika wo kwiyungura ubumenyi n’ubushobozi bibafasha mu kugeza uyu mugabane ku iterambere rirambye wihitiyemo kandi riwubereye.

Iri huriro ritegurwa n’Ibiro bya Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania bifatanyije n’Ikigo cy’Ubuyobozi Nyafurika bugamije Iterambere Rirambye kizwi nka UONGOZI Institute. 

Abandi bahoze ari abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama ni Armando Guebuza na Joaquim Chissano bigeze kuyobora Mozambique, Mohamed Moncef Marzouki wahoze ari Perezida wa Tunisia, na Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka