Perezida Kagame ari muri Djibouti mu ruzinduko rw’akazi (Photos&Video)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bageze mu gihugu cya Djibouti mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

JPEG - 92.8 kb
Perezida Kagame na Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh

Bageze muri icyo gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Mata 2017.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Djibouti ruje rukurikira urwa Perezida w’icyo gihugu, Ismaïl Omar Guelleh yagiriye mu Rwanda ku itariki ya 04 Werurwe 2016.

Akigera muri Djibouti, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Ismaïl Omar bigamije kongera imbaraga mu buhahirane bw’ibihugu byombi.

Muri ibyo biganiro Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bishishikajwe no guteza imbere ubufatanye bushingiye ku bukungu, ubwikorezi bwo mu kirere, ikoranabuhanga n’ibindi.

Yakomeje avuga ko ariko ubwo bufatanye butazagarukira aho gusa ahubwo ngo buzagera no ku bindi bitandukanye bifitiye inyungu ibihugu byombi.

JPEG - 67.4 kb
Perezida Kagame na Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh bagiranye ibiganiro

Mu mwaka wa 2013 u Rwanda na Djibouti bashyize umukono ku masezerano, yemerera u Rwanda gutunga no kubyaza umusaruro ubutaka bwa hegitari 20 rwahawe na guverinoma ya Djibouti.

Ubwo butaka buri hafi y’ibyambu bya Djibouti (Port of Djibouti, PAID) na Dubai (Dubai World International Port).

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo   ( 3 )

ibihugu kuba bikomeje gutsura umubano bifite byinshi bizageza kuri buri gihugu ndetse n’abanyagihugu bose! Leta y’u Rwanda ifata iya mbere mu gushakira abanyarwanda imibanirane n’ibindi bihugu byo muri afurika ndetse n’isi yose! ibi biba bifite icyo bizafasha abayanyarwanda mu buhahirane n’igihugu cya Djibouti

nema yanditse ku itariki ya: 18-04-2017  →  Musubize

urugendo rwiza nk’uru ruzana imibanire myiza hagati y’ibihugu! turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuba abasha guhuza imibanire y’ibihugu byacu!

hirwa yanditse ku itariki ya: 18-04-2017  →  Musubize

Nibyiza kubw’urugendo.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka