Perezida Kagame ari i Munich mu nama yiga ku mutekano w’isi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Munich mu Budage aho yitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku mutekano w’isi.

Perezida Kagame ari i Munich
Perezida Kagame ari i Munich

Iyo nama ibaye ku nshuro ya 53, yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2017.

Yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abakuru b’ibihugu, abahagarariye guverinoma, imiryango mpuzamahanga, abaminisitiri, abahanga mu bya siyansi ndetse n’abahagarariye sosiyete sivile.

Iyo nama iteganyijwe kurangira tariki ya 19 Gashyantare 2017, ibaye mu gihe havugwa umutekano muke hirya no hino ku isi, iterabwoba, ikibazo cy’abimukira ku buryo hitezwe ko hazavamo ingamba zishakira umuti ibyo bibazo.

Yitabiriwe n'abantu batandukanye barimo abakuru b'ibihugu
Yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abakuru b’ibihugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ukuntu kagame yitangira igihugu cyacu njye mbona ari Musa URWANDA rwahawe Imana izamuhe ishya n’ihirwe, imuhe kuramba kuko ntidushaka gutakaza intwari nkawe.

MANIRAHO Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

uwaduha abagabo n, abagore 1000,gusa binyagamugayo nka kagame u rda rwaba paradise

alias nico, yanditse ku itariki ya: 18-02-2017  →  Musubize

uwaduha abitanga nka kagame u Rwanda rwaba paradise ,

alias nico, yanditse ku itariki ya: 18-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka