Perezida Kagame arayobora Inama ya 31 Isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Perezida Kagame, akaba n’Umukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yageze i Nouakchott ho muri Repubulika ya Kiyisilamu ya Mauritania aho azayobora Inama ya 31 Isanzwe y’Ihuriro ry’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Perezida Kagame arayobora Inama ya 31 Isanzwe y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe
Perezida Kagame arayobora Inama ya 31 Isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Iyi Nama ifite insanganyamatsiko igira iti: "Gutsinda Urugamba rwo Kurwanya Ruswa: Inzira Irambye Iganisha ku Mpinduka muri Afurika," ikaba yaratangiye kuya 25 Kamena ikazarangira kuya 02 Nyakanga 2018.

Inama ya 31 Isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabanjirijwe n’Inama ya 36 Isanzwe y’Abahagarariye Ibihugu byabo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’Inama ya 33 Isanzwe y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu bigize uyu Muryango.

Perezida Kagame unayobora Akanama Gashinzwe Amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe azageza kuri bagenzi be uko ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura rihagaze.

Bimwe mu byagezweho kubera aya mavugurura harimo amasezerano ashyiraho Isoko Rimwe ku Mugabane wa Afurika yashyiriweho umukono i Kigali, amasezerano ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika, n’impinduka mu itegurwa ry’ingengo y’imari.

Gahunda yo gutanga 0.2% by’imisoro ku bihugu bigize uyu Muryango kugira ngo biwutere inkunga nayo ikaba iri gushyirwa mu bikorwa n’ibihugu bigera ku cya kabiri cy’ibigize uyu Muryango byose.

Muri Gicurasi uyu mwaka, u Rwanda rwabaye igihugu cya gatatu cyatanze impapuro zemezako kizashyira mu bikorwa amasezerano ashyiraho Isoko Rimwe, ndetse ruba urwa mbere mu kwiyemeza gushyira mu bikorwa amasezerabo ku rujya n’uruza rw’abantu.

Kugeza ubu, Kenya, Ghana, Niger, Mali na Swaziland byamaze kutanga impapuro byiyemeza gushyira mu bikorwa amasezerano ashyiraho Isoko Rimwe.

Mbere yo kuyobora iyi Nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Kagame arajya kuramutsa mugenzi we Perezida Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania, ndetse anitabire isangira ryateguriwe abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi Nama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka