Perezida Kagame arahura na Xi Jinping w’Ubushinwa kuri uyu wa gatanu

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 werurwe 2017, Perezida Kagame arahura na Perezida w’Ubushinwa Xi JinPing, i Beijing mu Bushinwa, aho bazaba baganira ku mubano ushingiye ku buhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubushinwa, Zhang Dejiang, yerekana inyubako ubushinwa bwateye inkunga ya miliyoni 26.5 z'amadorari izakorerwamo na Minisitiri w'Intebe
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubushinwa, Zhang Dejiang, yerekana inyubako ubushinwa bwateye inkunga ya miliyoni 26.5 z’amadorari izakorerwamo na Minisitiri w’Intebe

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bushinwa, ruje nyuma y’uko kuri uyu wa Kane abashoramari basaga 100 bo mu bihugu byombi, bari mu nama muri iki gihugu igamije guteza imbere ishoramari mu bihugu byombi, inama yiswe “Rwanda China investiment Forum in Beijing”.

U Rwanda n’Ubushinwa ni ibihugu bisanganywe umubano, n’ubucuti bushingiye ku bukungu, uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, inganda n’ ubwikorezi.

Bimwe mu bikorwa u Rwanda rwafatanyije n’Ubushinwa harimo inyubako y’ibitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro, byatwaye asaga Miriyari 9.5frw. Ibitaro bizunganira ibya Kaminuza y’u Rwanda mu guhugura abiga ubuvuzi.

Ku bijyanye n’uburezi u Rwanda rwohereza abanyeshuri mu gihugu cy’Ubushinwa guhaha ubumenyi buzafasha mu guteza imbere igihugu. Muri aba banyeshuri hakaba harimo umubare munini uhabwa buruse na kaminuza zo mu bushinwa.

Uru ruzinduko ruteganyijwe mu gihe kuri uyu wa Kane mu Bushinwa hari kubera inama yahuje abashoramari b'Abanyarwanda n'abashinwa
Uru ruzinduko ruteganyijwe mu gihe kuri uyu wa Kane mu Bushinwa hari kubera inama yahuje abashoramari b’Abanyarwanda n’abashinwa

Abashinwa kandi bagaragaye cyane mu ishoramari ryo mu Rwanda aho bafite uruganda rwa C&H Garment, rukora imyenda ku bwinshi rugahaza isoko ryo mu Rwanda ndetse rukanohereza mu mahanga.

Ubushinwa kandi bufite ikigo cyitwa China Road Bridge Corporation kigira uruhare rukomeye mu kwagura imihanda yo mu Rwanda, iki kigo kikazakoresha asaga Miliyoni 76 z’amadolari, angana na Miriyari 63 z’Amanyarwanda, yose akazatangwa ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Ku bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, ibigo bitwara abantu mu Rwanda bijya kugura imodoka zigezweho mu gihugu cy’Ubushinwa, akaza kwifashishwa mu koroshya itwara ry’abantu n’ibintu mu Rwanda.

Ku bijyanye n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa mu miyoborere, Ubushinwa bwateye inkunga ingana na Miliyoni 26,5 y’Amadolari yo kubaka inzu izakorerwamo na Minisitiri w’Intebe , izindi minisiteri ndetse n’ibindi bigo bitandukanye.

Ibuye ry’ifatizo ry’ahazubakwa iyi nzu ryashyizweho n’Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko yo mu Bushinwa, Zhang Dejiang mu kwezi kwa Werurwe 2016, ikaba iteganyijwe kuzuzura mu mwaka wa 2018.

Ku bijyanye n’imiyoborere kandi ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’Ubushinwa (CPC) rifitanye umubano wihariye n’irya RPF riri ku butegetsi mu Rwanda, aho abanyamuryango bo mu bihugu byombi basurana ku buryo buhoraho, bagasangira ubunararibonye mu iterambere ndetse no mu miyoborere.

Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa watangiye tariki ya 12 Ugushyingo 1971.

Mu rwego rw'Ubufatanye bushingiye kw' ishoramari bahanye n'impano
Mu rwego rw’Ubufatanye bushingiye kw’ ishoramari bahanye n’impano
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

reka nshimire perezida udahwema kutugezaho inshuti nziza

Joo yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

nibyizako umubano wa banya RWANDA nubushinwa utera imbere kuko ubushinwa buturimbere mubukungu hari byishi twabigiraho buravo kuri musehe wacu nkabanya RWANDA tukurinyuma kandi mumubano wubushinwa ntabwo tuzahomba

nizeyimana straton yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

umubano w’ubushinwa n’u Rwanda nukomeze gukataza kuko kiriya gihugu gifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu kandi banatwigisha byinshi.

Valerie yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Isi turimo ni agafaranga gakora!! Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bikora ubucuruzi bukomeye hirya no hino ku isi!! U Rwanda rwabakuraho ibintu byinshi!!

Masumbuko yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

China n’ u Rwanda bikorana mu buryo butandukanye!!! Ibyiza byose our President

munanura yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka