Perezida Kagame arahamagarira abayobozi kwisuzuma bakanoza inshingano zabo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije Umwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru b’igihugu abahamagarira kwisuzuma kugira ngo banoze ibyo bashinzwe gukora.

Perezida Kagame yatangije Umwiherero wa 14 ahamagarira abayobozi kwisuzuma bakanoza inshingano zabo
Perezida Kagame yatangije Umwiherero wa 14 ahamagarira abayobozi kwisuzuma bakanoza inshingano zabo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017 nibwo yatangije uwo mwiherero uri kubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko uwo mwiherero barimo ari uwo gutuma bisuzuma kugira ngo ibyo basabwa gukora babinoze.

Niho yahereye abahamagarira kugaruka ku ntego bagakora icyo Abanyarwanda babategerejeho.

Agira ati “Duhora twishimira ibyo twagezeho ariko se ni ukubera iki mutakora ibirenzeho. Hari ibintu tudakora kandi dufitiye ubushobozi bigatuma hari byinshi tutageraho.”

Perezida Kagame yabwiye abo bayobozi kandi ko bagomba gukorera hamwe, bagasenyera umugozi umwe buri wese yumva ko atari we kamara. Ibyo ngo bizatuma igihugu kigera kubyo kiyemeje.

Ati “Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara, uri gusenya ikiduhuriza hamwe. Ese ibyo dushaka kugeraho, birajyana n’ibikorwa byacu?”

Yakomeje ababwira ko bagomba gukoresha umutimanama wabo hagamijwe guteza imbere igihugu kuko "Ukoresheje umutima nama wawe ukakubwira igikwiye bituma uca ukubiri no kuba ntibindeba.”

Perezida Kagame yabwiye abayobozi bari mu Mwiherero gukorera hamwe
Perezida Kagame yabwiye abayobozi bari mu Mwiherero gukorera hamwe

Mu mwiherero niho abayobozi basuzumira hamwe imikorere yabo, baniyemeza kongera ingufu ahagaragaye intege nke hagamijwe iterambere rirambye ry’igihugu.

Umwiherero wa 2017 uzamara iminsi itanu aho kumara ibiri nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Ikindi ni uko muri uwo mwiherero hazabaho amatsinda atandukanye ukurikije gahunda z’ibanze za leta.

Hazabamo nk’itsinda riziga ku mibereho y’abaturage n’itsinda rirebana n’imiyoborere n’iriziga ku butabera n’uburenganzira bwa muntu muri ibyo byiciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

abanyarwanda twizeye tudashidikanya imbaraga nyinshi zizava muri uyu mwiherero wa 14, aho twe twese twizeye imikoranire myiza n’aba bayobozi! ahagaragaraga intege nkeya hazagaragara gushyiramo ingufu!

bera yanditse ku itariki ya: 27-02-2017  →  Musubize

abayobozi b’u Rwanda bahuriza hamwe mu miyoborere itandukanye mu kuzamura igihugu! imiyoborere myiza niyo ituma iki gihugu cyacu gitera imbere kandi u Rwanda ruzagera kuri byinshi binyuze ku miyoborere duhabwa n’ubuyobozi bwiza!

nkunzi yanditse ku itariki ya: 27-02-2017  →  Musubize

igihe ni iki kugirango imiyoborere y’u Rwanda ifate indi ntera mu buryo butandukanye, yaba arimu myumvire ndetse no mu ngiro! abayobozi bagomba kuba aba mbere mu gutera iyo ntambwe nziza igera ku mihindukire ya byose!

jijuka yanditse ku itariki ya: 27-02-2017  →  Musubize

duhora twishimira ibimaze kugerwaho ariko tugomba no guhora turera ikindi twateza imbere igihugu cyacu, tugakora ibindi byiza maze igihugu kigatera imbere!

hirwa yanditse ku itariki ya: 27-02-2017  →  Musubize

imikorere myiza niyo ikwiye kuba iranga inzego zose zinyuranye z’ubuyobozi bw’iki gihugu, bityo rero guhura kw’abayobozi ni umwanya mwiza wo gusuzuma aho imiyoborere inyuze mu mucyo igeze!

kayisire yanditse ku itariki ya: 27-02-2017  →  Musubize

ubuyobozi bwiza ni ubufata unwanya, bukisuzuma bukareba aho ibbyo bwiyemeje bugeze! ibi ni bimwe mubyo Leta y’ U Rwanda yashyizemo ingufu, igahagurukira kwanga imiyoborere mibi maze ikimakaza imiyoborere myiza!

alias yanditse ku itariki ya: 27-02-2017  →  Musubize

murakoze ndabashimiye kubwizi nkuru zihuta rwose mukorera imbere murindashyikirwa kbs amafoto menshi mukomeze muduhe

nsanzabaganwa jeanluc yanditse ku itariki ya: 25-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka