Perezida Kagame arageza ijambo ku bayobozi b’inzego z’ibanze batangiye Umwiherero

Perezida Kagame arageza ijambo ku bayobozi b’ibanze mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Umwiherero wabo, kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Werurwe 2018.

Perezida kagame arafungura umwiherero w'abayobozi b'inzego z'ibanze
Perezida kagame arafungura umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze

Uyu mwiherero uhuje abagera ku 1.300 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abayobozi b’uturere n’Umujyi wa Kigali, abagize njyanama z’uturere n’Umujyi wa Kigali, abayobozi b’intara n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’intara.

Uyu mwiherero uzamara iminsi itatu, guhera tariki 28 kugeza 30 Werurwe 2018, ufatwa nk’umwanya mwiza ku bayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo baganire ku miyoborere mpinduramatwara ishingiye ku muturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muriyi nama yumwiherero icyifuzo dutanze nuko umukuru w’igihugu cyacu yakworohereza ibisabwa amadini namatorero muriyi gahunda image iminsi. Kilo byagaragaye ko Hari amatorero menshi yabigendeyemo kd yafashaga abanyarwanda Muri byinshi.twifuzako hatangwa igihe cyamezi atandatu yo gukora ibisabwa ariko badafungiwe gusenga hanyuma yayo mezi abazagaragara love batabyubahirije bagahagarikwa Burundu.Murwego nanone rwo gucakajagari hajya harebwa Niba umushumba witorero yarize Bb,bakareba ko afite icyangombwa gitangwa akarere kugera kuri RGB,bakareba aho itorero riri Niba hatabangamye cyane
Bakareba Niba abayobozi button torero bakorana neza ninzego zibanze (mbese bagendana neza nagahunda za Reta)hanyuma bakabona kugira ibyo babategeka byerekeye Isuku n’umutekano.mubidusabire umuyobozi rwose kuko abanyarwanda bandagaye babuze aho basengera nibenshi cyane kd rwose insengero zasigaye zitafunzwe ninkeya cyane ndahamyako batazikwirwamo ikindi mbona ni uko bitinze bamwe bayoboka nyabingi abandi ingeso mbi...

Alias yanditse ku itariki ya: 30-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka