Perezida Kagame agiye gutangiza imirimo y’Inteko Ishinga amategeko ya EALA

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Werurwe 2017, Perezida Kagame ari mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura, aho agiye gutangiza imirimo y’ Inteko Ishinga amategeko y’Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba (EALA).

Inteko Ishinga amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba itatangira imirimo yayo mu Rwanda kuri uyu wa mbere
Inteko Ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba itatangira imirimo yayo mu Rwanda kuri uyu wa mbere

Iyi mirimo y’iyi nteko izajya ibera mu Rwanda, izibanda ku bintu binyuranye birimo kwemeza imishinga itatu y’amategeko, nk’umushinga w’itegeko rijyanye no guca amashashi, irijyanye n’uburenganzira mu bumenyi bw’imyororokere n’itegeko rigenga uburinganire, ubwuzuzanye n’iterambere.

Byiyongeraho na raporo z’amakomisiyo zizemezwa, zirimo irebana n’itumanaho, ubucuruzi n’ishoramari ku birebana n’imishinga ya gari ya moshi mu bihugu bigize EAC no guhuza ibiciro byo guhamagara muri ibi bihugu. Iyi nama izasoza imirimo yayo ku itariki 16 Werurwe 2017.

Kigali Today ibabereye muri uyu muhango irabagezaho uko uri kugenda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka