Perezida Kagame ababazwa n’abayobozi barangaye

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko atarumva impamvu hari abayobozi biyemeza gukora ibintu runaka biteza imbere igihugu ariko ibyo biyemeje ntibabishyire mu bikorwa.

Perezida Kagame ubwo yatangaga ikiganiro kuri RBA
Perezida Kagame ubwo yatangaga ikiganiro kuri RBA

Yabitangaje ubwo yatangaga ikiganiro kuri Radiyo na Tereviziyo by’igihugu, kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kamena 2017.

Ahereye ku myanzuro ifatwa mu nama zitandukanye harimo n’Umwiherero w’abayobozi, Perezida Kagame ahamya ko hari byinshi abayobozi basezerana ariko bamara kuhava bigahita byibagirana.

Agira ati “Hari ikintu ntarumva neza: Wicaranye n’abantu mwaganiriye ngo mushake umuti w’iki kibazo, bagatanga ibitekerezo, mukajya inama yo gushaka umuti w’ikibazo ariko hashira amezi atatu cyangwa atandatu ukababaza babandi mwari kumwe (aho bigeze mu gukemura icyo kibazo) ukagira ngo ntiyari ahari. Ugasanga ntibyakozwe.

Ntabwo ari rimwe, si kabiri, si kuri umwe si kuri babiri, buri munsi. Niba hari ikintu kimbabaza kimwe ni icyongicyo. Kuba abantu mujya umugambi w’ibyo gukora wasubira inyuma ugasanga ntacyakozwe ntiwigeze unabaza uko wagikora. Niba warahuye n’inzitizi kuki uhagararira aho!”

Akomeza avuga iyo ngeso ya bamwe mu bayobozi ihora igaruka buri gihe igomba gucika abayobozi bakanoza akazi bagomba gukora.

Perezida Kagame avuga ko kimwe mu bituma abayobozi batanoza akazi kabo ari uko baba bumva ko nibakosa bazihanganirwa.

Hari kandi ngo n’ikibazo cyuko Abanyarwanda bataraba benshi ku isoko ry’umurimo bigatuma bamwe mu bayobozi biyumvisha ko nta bandi bahari babasimbura, bigatuma bakorana intege nke.

Perezida Kagame yavuze ko mu bindi bihugu nta mukozi cyangwa umuyobozi ujenjeka mu kazi kuko iyo ateshutse ku nshingano ze bamusimbuza abandi mu gihe gito.

Ati “Hariya iyo utaberetse musaruro, ugahora ubashyira mu gihombo barakwirukana kuko hari abantu batonze umurongo babasimbura. Hano nta batoye umurungo. Ugiye wirukana utyo, wasigarana ahantu hari ubusa. Ugahendahenda wenda byananirana ukaba aribwo ufata icyemezo.”

Akomeza avuga ko abayobozi bakwiye kumva ko ari inshingano zabo gukora neza akazi bashinzwe bityo igihugu kigatera imbere.

Perezid Kagame kandi yavuze ko muri rusange Abanyarwanda bakwiye kugira umuco wo gukunda umurimo no kuwunoza kuko aribwo u Rwanda ruzatera imbere.

Yatanze urugero rw’abaturage bo ku mugabane wa Aziya aho usanga bashishikariye umurimo ntawe basigana kuburyo byatumye batera imbere mu buryo bwihuse.

Ati “Mufate ibihugu nka Koreya y’Amajyepfo, Malaysia, Singapore, mu myaka ya 1960 ubukungu bw’ibihugu byacu muri aka karere bwari ku rugero rumwe n’ubwabo cyangwa se bari n’inyuma kuri bamwe. Ubu iyo urebye aho bageze ubu bidukubye inshuro nyinshi cyane.”

Akomeza avuga ko ibyo babigezeho kubera kunoza akazi kabo ntawe basigana. Ibyo Abanyarwanda nabo ngo babigeraho mu gihe bashishikariye gukora kandi bakanoza ibyo bakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka