Paul Kagame yashimiye abakandida bahatanye na we mu matora

Perezida Kagame yashimiye amashyaka umunani yamutanzeho umukandida, by’umwihariko anashimira abakandida babiri bari bahanganye na we mu matora.

Philippe Mpayimana na Dr Frank Habineza bahatanye na Paul Kagame mu matora
Philippe Mpayimana na Dr Frank Habineza bahatanye na Paul Kagame mu matora

Perezida Kagame yari ahanganye mu matora na Mpayimana Philippe wiyamamazaga nk’umukandida wigenga, na Dr Frank Habineza wari umukandida watanzwe n’ishyaka rya Democratic Green Party.

Nyuma yo gutangaza amajwi y’agateganyo yavuye mu matora, aba bakandida batangaje ko bakiriye neza ibyavuye mu matora, banizeza Perezida Kagame watowe ko biteguye gukomezanya na we urugendo rwo kubaka igihugu.

Perezida Kagame mu muhango wo kurahira kwe, yaboneyeho umwanya wo gushimira abaturage bongeye kumugirira icyizere, anabizeza ko azarushaho kubateza imbere.

Ati” Ndabashimira icyizere mwongeye kungirira, ariko icy’ingenzi ni icyizere mwifitemo. Gukomeza kubakorera ni ishema kuri njye".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka