Pasiteri arashinjwa kunyereza miliyoni 16.7RWf z’abayoboke be

Abaturage 252 bo mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo barashinja itorero CEPEA kunyereza miliyoni 16.7RWf zabo, ryabatse ribizeza gushyira abana babo mu mushinga wa “Compassion International”.

Aba baturage bifuza ko Pasiteri Ngwabije yabakemurira ikibazo batarinze kujya mu nkiko
Aba baturage bifuza ko Pasiteri Ngwabije yabakemurira ikibazo batarinze kujya mu nkiko

Muri 2012 nibwo Bishop Ngwabije Sylvestre yatangije itorero ryitwa CEPEA (Communaute Evangelique de Penteconte de l’Esprit et de l’Amour) mu Kagari ka Simbwa, Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatisbo.

Yanubatse urundi rusengero ahitwa Nyirangegene mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare.

Bishop Ngwabije yijeje abayoboke b’iryo torero ko agiye gushakira abana babo abaterankunga bo muri “Compassion International”, bazabarihira amashuri kugeza barangije kaminuza. Abo baterankunga ngo bagombaga no kuza kubasura.

Uwo Mupasiteri ngo yababwiye ko bagomba gutanga ibihumbi 65RWf kuri buri mwana kugira ngo bandikwe muri uwo mushinga.

Abayoboke b’iryo torero bashatse ayo mafaranga ku buryo ngo hari n’abagurishije imirima n’amatungo; nk’uko Mukamurigo Xaverine wagizwe umubitsi abisobanura.

Agira ati “Twatangiye umurimo w’Imana Ngwabije ansaba gushaka abafite abana bajya muri Compassion, Buriya Nyirangegene yose nijye watumye batanga amafaranga kuko banyizeraga none dore atumye mpemuka.”

Rutikanga Theogene umubyeyi w’abana icyenda we yagurishije ikibanza cye ibihumbi 850RWf mu mwaka wa 2014 kugira ngo abone ibihumbi 130RWf byo gushyira abana babiri mu mushinga wa “Compassion International”.

Gusa ariko ibyo abayoboke b’iryo torero bijejejwe siko byagenze kuko ngo bategereje ko abo baterankunga baza kubasura baraheba bituma batangira kugira amakenga, bavuga ko pasiteri wabo yababeshye akabarira amafaranga.

Basabye Bishop Ngwabije kubasobanurira uko bimeze abaha ibisobanuro batishimiye.

Icyo gihe ngo yagize ati “Umwaka ushize ntabwo byaciyemo kuko kuri ubu Compassion igengwa na ADEPR itemera itorero ryacu. Turi kwandikisha abana banyu mu rindi torero kandi turabizeza ko noneho bizagenda neza.”

Abaturage bifuza ko uru rusengero rwaba urwabo
Abaturage bifuza ko uru rusengero rwaba urwabo

Bazatoha James, umwe mu baturage bishyuza uwo mupasiteri yifuza ko basubizwa amafaranga batanze cyangwa bakegurirwa ishuri ry’incuke n’urusengero byubatswe n’amafaranga yabo batanze.

Agira ati “Twifuza ko iki kibazo cyakemuka mu bwumvikane ariko itorero nirikomeza kubyanga dufite umwunganizi mu mategeko, uzatuburanira mu nkiko.”

Bishop Ngwabije yemeza ko atigeze yizeza abaturage ibya “Compassion International”. Ahamya ko ababivuga azabajyana mu nkiko kuko byaba ari ruswa.

Avuga ko amafaranga abo baturage batanze yari ayo gushinga ishyirahamwe ryitwa “Tumurere” bityo ngo ibyabo bizakemurwa n’amategeko agenga amashyirahamwe.

Agira ati “Twashingaga ‘Association’ kandi irahari, ahubwo ndateganya kuregera indishyi z’akababaro ku ishuri ry’incuke bafunze hashize imyaka ibiri.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

abo baturage bifuza urusengero se ko bataburana amashuri ko nayo ahari ?

hari umuntu birukanye se yaje gusengeramo?

mbese babonye arirwo ruhenze cyangwa niwamugani ngo umutindi
arota icyo akennye rusengeramo abakristo kandi ni abanyarwanda

nkabo nibaze bafatanye umurimo niba barimo abakozi

alias humble yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

Emmy jya ubanza umenye imvo nimvano maze ntugapfe kuvuga Bibiliya ibivuga yeruye ite

bazababeshyera ibibi byinshi
kandi iti ninde uzabagirira nabi nimugira ishyaka ryo gukora
ibyiza?

alias humble yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

Ni byiza ko mwageze aho ibikorwa biri
naho abo mubabwire ko Itorero ry’Imana ryubatse kurutare
naho amarembo y’ikuzimu yazukuka ntacyo azaritwara

alias humble yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

nigisambo 2 PASTER muzima ahhh nakumiro

emmy yanditse ku itariki ya: 14-06-2017  →  Musubize

Oya Emmy Ntugacire Umuntu Urubanza Utazi Ngo Nigisambo Oya Sibyo.

Innocent Tuyishimire( T.I.) yanditse ku itariki ya: 23-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka