Pascal Nyamulinda wari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yeguye

Pascal Nyamulinda wari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yamaze kwegura ku buyobozi bw’umujyi, ariko kugeza ubu nta makuru aratangazwa ku mpamvu yatumye yegura.

Ubuyobozi bwa Nyamulinda ntibumaze kabiri kuko yari amaze kuri uyu mwanya igihe kingana n’umwaka umwe n’amezi abiri.

Yatowe tariki 17 Gashyantare 2017 asimbuye kuri uyu mwanya Monique Mukaruliza wari usanzwe uwuyobora.

Nyamulinda w’imyaka 55, yahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda (NIDA).

Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo yamugiriye icyizere cyo kuyihagararira mu matora yatowemo atsinze Umuhoza Aurore bari bahanganye.

Rutabingwa Athanase uyobora njyanama y’Umujyi wa Kigali abwiye Kigali Today ko ubwegure bwa Nyamulinda yabugejeje ku nama Njyanama ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Umujyi wa Kigali urasigara uyobowe n’Umuyobozi wari umwungirije ushinzwe ubukungu, mu gihe bagitegereje ishyirwaho ry’Umuyobozi uzasimbura Nyamulinda weguye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

kwegura ni ubutwari my gihe ntacyo wishinja, niyo wakishinja kandi si ngombwa ngo weguzwe bigiremo uruhare rufatika. So ukoze neza

Aracho yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

Nyamulinda mumwihorere amarangamutima twamugirira yose n ’ ibyo twamuvuga byose tumushima cg tumunenga ntacyo byadufasha mu gihe kiri imbere. Gusa amahitamo yagize Imana iyamufashirizemo.

Nsengiyumva Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

Amarira n’ishavu wateye abatuye Kangondo1-2 na Kibiraro niyo agokezeho. Twagusabye kudukorera igenagaciro ku mitungo yacu udukorera iteshagaciro ex.ufite amazi iwe murugo wese yabariwe 40.000frw n’aho umuriro 60.000frw mugihe ibi byombi njye byantwaye 274200frw, ibyo nibyo mbashije gutangamo ingero ariko n’ibindi byose nuko, igikorwa cyo kutwimura yacyise inyungu rusange kandi ari inyungu z’umushoramari. Gusa abaza gusezera bo ni benshi kubera iki gikorwa kigayitse twakorewe kuko kirimo ubufatanyacyaha

Kaguru Jonson yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

Pascal uratubabaje ubyumve! Twagukundaga,ubwitange n’umurava wakoranaga ntibizatuva mu mutwe,inama zawe zidahutaza...umutima mwiza wagiraga ubwitonzi...ubwenge ugira....Gusa Imana y’amahoro izabane nawe mu mirimo ugiyemo yose,aho uzaba hose uzabone kugira neza kwayo

Aime yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

May be there should be feasible reason. And we have to adapt!

Samuel yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

Nyamurinda yakoze kwegura ubwo muzi agahinda nakababaro abaturage dutuye nyarutarama kangondo na kibiraro adusigiye?gutinyuka kutwimura ataduhaye ingurane ikwiye koko? Nyamurinda utumva ibyifuzo byabo ayoboye,ahubwo akiyumvira ibyifuzo byumushora mari?ubwo koko uribuka ukuntu twagutakambiye,nukuri bayobozi mubishatse mwarya mumva impanuro ya nyakubahwa president wacu mukamwigiraho kuko afite impano yahawe narurema,.murakoze

Kano yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

Arakoze kwegura nubundi abaturage twari dutuye kangondo na kibiraro ho muri nyarutarama yaraduhangayikishije mukutwimura mumitungo yacu bataduhaye ingurane ikwiye gutinyuka gusenya akajagari akakimurira muburiri?gusa imana izakubabarire kd natwe abaturage turagusabira umugisha.

Kano yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

It must not be the time may be its becouse of responsibilities

Samuel yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

Ashimirwe ku mirimo myiza yakoze kandi agayirwe ku mirimo myiza atakoreye abaturage ba Kigali. Murakoze

Kagabo Alexis yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

Yari umugabo mwiza bamusimbuze mayor wa Gasabo cyangwa Musoni James

kabare yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

No musoni becouse he is not good at public

Samuel yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

Ariko Kabare urakomeje koko???
James???? Noneho ibimero bica mu mugyi wa kigali ntibyatuma umugyi wacu uzamo imyaku???Oya weeee.... Musoni nagye kuyobora ubyo nu rugo rwe gusa gusa.
Apuuu!!!!

Fanny yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka