Papa Francis yiteguye gufatanya n’u Rwanda komora ibikomere bya Jenoside

Papa Francis yabwiye Perezida Kagame ko ababajwe n’uruhare rwa bamwe mu bihaye Imana muri Kiriziya Gatolika, bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame amaze kwakirwa na Papa Francis i Roma
Perezida Kagame amaze kwakirwa na Papa Francis i Roma

Mu kiganiro cy’amateka yagiranye na Perezida Kagame, Papa Francis yavuze ko yizera ko ibi biganiro bizagira uruhare mu gusana imitima no gufasha Abanyarwanda kwiyunga, nk’uko itangazo Vatican yashyize ahagaragara ribivuga.

Papa yavuze ko "Hari abapadiri n’ababikira barenzwe n’urwango, bigatuma batezuka ku muhamagaro w’ivugabutumwa barimo."

Yongeyeho kandi ko yizeye ko ibi bizagarura isura nziza ya kiliziya Gatolika, icyizere n’ahazaza h’u Rwanda.

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriwe na Papa Francis i Roma
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriwe na Papa Francis i Roma

Ibi biganiro kandi byanibanze ku mibanire isanzwe hagati y’u Rwanda na Vatican, aho Perezida Kagame yashimye Vatican uruhare igira mu iterambere ry’u Rwanda, nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yabitangaje.

Hari Abihaye Imana bo mu idini ya Gatulika, bagize uruhare rufatika muri Jenoside yakorewe abatutsi, aho bamwe bamaze no guhanirwa iki cyaha ubu bakaba bari mu gifungo.

Uru ni urutonde rwa bamwe muri bo bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Padiri Emmanuel Rukundo

Padiri Emmanuel Rukundo yari Omoniye w’Ingabo za Habyarimana ubwo Jenoside yategurwaga ikanashyirwa mu bikorwa mu 1994 ndetse akanaba Umuyobozi wa Seminari ntoya ya Kabgayi.

Muri 2001, Padiri Rukundo yatawe muri yombi mu Busuwisi biturutse ku mpapuro zo kumuta muri yombi zari zarasohowe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Nyuma yo gutabwa muri yombi yahise yoherezwa i Arusha muri Tanzaniya ngo aburanishwe n’urwo rukiko (ICTR).

Urukiko rwamuhamije ibyaha bya Jenoside birimo kwicwa no kuburirwa irengero kw’abatutsi bari bahungiye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Saint Joseph ruri i Kabgayi no muri Seminari ntoya ya Kabgayi.

Urugero rumwe ruteye ubwoba mu zagaragajwe mu rubanza rwa Rukundo, ni uburyo uyu mupadiri ubwe yagerageje gufata ku ngufu umwana w’umukobwa, w’Umututsikazi, kandi akabikorera mu Iseminari ntoya ya Kabgayi.

Aho kumuhisha, Padiri Rukundo wari unafite imbunda, yabwiye uwo mwana w’umukobwa ko we n’umuryango we bagomba kwicwa kuko ngo ari ibyitso by’inyenzi. Uyu mwana, wari wiswe CHH nk’izina ry’umutangabuhamya, ni we witangiye ubwo buhamya mu rukiko.

Muri 2010, ICTR rwahamije Padiri Rukundo ibyaha byinshi birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyoko umuntu, rumukatira gufungwa imyaka 25.

Padiri Rukundo ashinjwa kwica abantu benshi barimo abapadiri bagenzi be: Padiri Celestin Niyonshuti, Padiri Tharcisse na Padiri Callixte Musonera, Padiri Martin n’umubikira witwa Bénigne.

Ashinjwa n’uruhare mu iyicwa ry’abandi benshi barimo n’ababikira b’Abernardine babaga mu kigo cyabo mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Ingabo za RPF zimaze gufata igihugu, Padiri Rukundo yahungiye mu Busuwisi aho yanakomeje gusonga Abatutsi avuga ati “ibyo banyuzemo byari bibakwiye…ni bo babyihitiyemo.”

Mu kwezi k’Ukuboza 2016, u Rwanda rwatunguwe n’amakuru y’uko umucamanza Theodor Meron yarekuye Padiri Rukundo kandi nyamara abacamanza bamuburanishije baramufataga nka “shitani muri Kagbayi” bashingiye ku nshingano Rukundo yari afite muri Kiliziya Gatorika mu Rwanda.

Theodor Meron kugeza ubu ni we uyoboye urukiko rwasimbuye ICTR ngo ruburanishe imanza ICTR yasize itaburanishije.

Umucamanza Meron yafunguye Padiri Rukundo avuga ko agaragaza ibimenyetso byo kuba yarakosotse.

Rukundo ni umwe mu bapadiri bahamwe n’ibyaha bya Jenoside bagikorerwa ibirori na Paruwasi ya Kabgayi. Umwaka ushize, Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, yakoreye ibirori bya yubile Padiri Rukundo nk’umukozi w’Imana kimwe n’abandi bapadiri.

Padiri Joseph Ndagijimana

Padiri Joseph Ndagijimana yatawe muri yombi ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’abatutsi benshi bari bihishe kuri Paruwasi ya Byimana, barimo na Padiri Alphonse Mbuguje wo muri Diyosezi ya Cyangugu.

Nyuma ya Jenoside, Padiri Ndagijimana yakatiwe n’Urukiko Gacaca igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ubu akaba afungiwe muri Gereza ya Mpanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka

Padiri Wenceslas Munyeshyaka yahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Paroisse Sainte Famille
Padiri Wenceslas Munyeshyaka yahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Paroisse Sainte Famille

Buri wese agira uko asoma ifoto, ariko kubona aho umuntu wambaye umwambaro utari uwa gisirikare, ahaguruka n’icyizere cyinshi imbere y’abasirikare agatanga amabwiriza, irisobanura ubwayo.

Ubwabyo bisobanura ko umuntu nk’uwo (Padiri Munyeshyaka) yari Afande wabo nk’uko bivungwa mu mvungo za gisirikare mu Rwanda.

N’ubwo agaragara mu mwambaro umurinda amasasu, Wenceslas Munyeshyaka, ni umupadiri wari ukimazemo imyaka 23. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyeshyaka yari umupadiri kuri Sainte Famille, paruwasi ya mbere mu Rwanda.

Paruwasi ya Sainte Famille yari ifite amacumbi menshi ariko ntiyigeze ihisha ibihumbi by’abatutsi bari bayihungiyeho ahubwo yabakusanyirije hamwe ngo bicwe.

Gilbert Masengo, warokokeye Jenoside muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, avuga ko Munyeshyaka yabanje kwitwara nk’umupadiri” bishitura Abatutsi bahungira kuri Sainte Famille.

Akomeza avuga ko amaze kuhabakusanyiriza afatanyije na Perefe wa Kigali, Col Renzaho Tharcisse, yahamagaye interahamwe n’ingabo za Leta, babasaba kwinjira mu kiliziya barabafungirana.

Nubwo yahamijwe icyo cyaha Kiliziya yaramwimanye ngo akiryozwe ubu asomera misa Abafaransa
Nubwo yahamijwe icyo cyaha Kiliziya yaramwimanye ngo akiryozwe ubu asomera misa Abafaransa

Mu bari mu kiliziya nta n’uwo kubara inkuru wasigaye, uretse umwana baje gusanga agerageza konka mama we wari wapfuye.

Munyeshyaka ariko ntacyo yicuza kuko yibereye mu mudendezo kandi Kiliziya Gatorika ari na yo imukoresha ikaba ikimufata nk’umwana wayo.

Yahungiye mu Bufaransa ariko guhera muri 2001 akorera ubutumwa nk’umupadiri ahitwa Gisors n’i Epte Valley. Nyamara, uyu mupadiri yakatiwe n’inkiko z’u Rwanda igifungo cya Burundu adahari.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwamushyiriyeho impapuro nyinshi zo kumuta muri yombi ariko inkiko zo mu Bufaransa ntizabyitaho.

Mu kwezi k’Ukuboza 2015, urubanza rwe ntirwakomeje kuburanishwa kuko urukiko rwanzuye ko nta bimenyetso bifatika.

Padiri Athanase Seromba

Uyu we bamwe bamwitaga katilipulari (bya bimodoka bikora imihanda) kubera uburyo yakoreshaga mu kurimbura imbaga.

Seromba yari Padiri Mukuru wa Paruwasi Nyange, ubu ni mu Karere ka Ngororero. Muri Jenoside, kimwe na bamwe mu bapadiri bagenzi be, yanzuye ko Abatutsi bagomba kwicwa.

Padiri Seromba yahamijwe icyaha cya Jenoside n'urukiko rwa Arusha ubu arafunze
Padiri Seromba yahamijwe icyaha cya Jenoside n’urukiko rwa Arusha ubu arafunze

Yafungiye mu kiliziya Abatutsi barenga ibihumbi bibiri bari bahahungiye. Kiliziya ya Nyange yari iri ku muhanda mugari Kigali-Karongi.

Aho ni ho Padiri Seromba yatumirijeho ikimodoka gikora imihanda maze kiyihirika ku Batutsi bari bayihungiyemo ari bazima. Ubu iyi kiliziya yahinduwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 13 Ukuboza 2006, urukiko rwa ICTR rwahamije Padiri Seromba ibyaha bya Jenoside birimo ubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyoko umuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 15.

Ubushinjacyaha byajuririye iki gihano maze Seromba atsindwa urwo rubanza muri 2008. Yakatiwe igifungo cya burundu, ubu akaba arimo kukirangiriza muri Benin mu Burengerazuba bw’Afurika.

Padiri Emmanuel Uwayezu

Padiri Emmanuel Uwayezu, uyu we ntazwi cyane, ariko yabaye ku Rwunge rw’amashuri rwa Marie Merci muri Paruwasi ya Kibeho aho Nyina wa Jambo yabonekereye abakobwa bahigaga mu myaka 30 ishize nk’uko Kiliziya Gatorika ibihamya.

Padiri Uwayezu yanayoboye iri shuri asimbuye umupadiri w’Umututsi nyuma y’uko abanyeshuri b’Abahutu bari bamwanze ngo “ni inyenzi akaba n’umugambanyi.”

Uwari ushinzwe Uburezi, Mbangura Daniel, yashyizeho Uwayezu nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abo banyeshuri b’intagondwa z’Abahutu banasenye inzu z’ubucuruzi z’Abatutsi. Icyo gihe hari mu 1993.

Umwaka ukurikiyeho, Jenoside itangiye, Uwayezu, yabaye umuhuza w’interahamwe zirimo n’abanyeshuri zari zirimo kwica Abatutsi mu kigo n’interahamwe zicaga Abatutsi bari batuye mu bice byegereye Paruwasi ya Kibeho.

Theophile Zigirumugabe, umwe muri bake barokotse Jenoside muri icyo kigo, avuga ko Uwayezu na Perefe wa Gikongoro, Laurent Bukibaruta na nyakwigendera Musenyeri Augustin Misago, bafashije abasirikare kugera muri icyo kigo.

Zigirimugabe ati “Twumva ngo Padiri Uwayezu n’umupadiri ukomeje umurimo w’iyogezabutumwa mu Butaliyani.”

Niba koko ibivugwa ari ukuri, Papa Francis yaba yasomye igitambo cya misa hamwe n’uwo mugabo Zigirumugabe. N’abo biganye bavuga ko yakoze Jenoside.

Gertrude Mukangango na Maria Kizito Mukabutera

Maria Kizito Mukabutera(ibumoso ) na Gertrude Mukangango(iburyo) bakatiwe n'Urukiko mu Bubiligi
Maria Kizito Mukabutera(ibumoso ) na Gertrude Mukangango(iburyo) bakatiwe n’Urukiko mu Bubiligi

Ababikira babiri b’Abenedictine, Gertrude Mukangango na Maria Kizito Mukabutera muri Jenoside babaga i Sovu mu Karere ka Huye.

Abacitse ku icumu rya Jenoside bavuga ko bari guhitamo guhura n’interahamwe z’abagabo aho guhura n’aba bagore byongeye b’ababikira bavuga ko bari kabutindi.

Mu buhamya butangwa, bavuga ko muri Jenoside, Marie Kizito ubusanzwe witwa Julienne Mukabutera na Gertrude wabayoboraga bahaye interahamwe Abatutsi ngo zibice ndetse banaziha mazutu yo kubatwikisha ari bazima.

Maria Kizito yakatiwe imyaka 12 y’igifungo naho Gertrude akatirwa 15. Bombi bakatiwe n’inkiko zo mu Bubiligi kubera ibyaha bya Jenoside n’ibyaha by’intambara ariko Gertrude yafunguwe muri 2007 amaze kurangiza ½ cy’igifungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 26 )

I MANA YARATUREMYE KUGIRANGO TUYIKORERE NI BYIZA KO ABANTU BABANA MU BWUMVIKANE ,GUSABA IMBABAZI NO KUZITANGA KANDI HATABAYEMO UBURYARYA , DUHARANIREKO MUGENZI WACU YAGIRA AMAHORO ,NDASHIMA INTAMBWE YATEWE MU KONGERA KUBYUTSA UMUBANO WA LETA NA KILIZIYA HAGAMIJWE KUBAKA KURI ROHO NO KU MUBIRI GENOCIDE TUYAMAGANE BURIWESE BIRAMUREBA TURASHIMIRA PAPA FRACISCO UBURYO AKOMEJE GUHUZA ABANTU N’IMANA ,PRESIDENT KAGAME NAWE TURAMUSHIMIRA NI INDASHYIKIRWA MUGIRE AMAHORO.(CARITAS DEUS EST)

KAYISHEMA ERIC yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

nibyiza kuntambwe nziza catholic yateye,ubwo nandi madini,namatorero a bibaye byiza yafatira urugero rwiza nkuru,
gusa banyarwanda ntimwibagirweko ibyo dufata nkindashyirwa tumaze kugeraho tubuikesha ubuyobozi bwiza dukesha intore izirusha intambwe EXCELLENT Prezident Paul kagame

bosco yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

Kera hose se bari bategereje iki??? gusa ntawe uvuma iritararenga iyi nayo ni intambwe twakwishimira.

Bizimana yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

noneho Nina papa nawe yemerako aba padiri nabo bagize uruhari muri genocide nibyiza ko babumvisheko bakwiriye kwaka imbabazi

ndahimana charles yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

MUZEHE WACU WATORANIJWE NA RUREMA

KOMERA yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

iyo nkoni irihe ko iyo mbona ari inyarwanda yatanzwe na HE wacu gusa si Papa uduhitiramo twe twamuhisemo kera gusa ntukajijishe abasomyi

uwayo yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

Muzehe wacu Imana ikomeze iguhe imigisha myinshiiii kandi iterambere gusa gusaaaa.

Anna yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Ikibazo kuri njye ndabona ari intambwe ikomeye yatewe ariko PAPA ndabona yasabye IMBABAZI IMANA azisabira abihayimana n’abandi bijanditse muri GENOCIDE. Ntabwo yazisabye abanyarwanda cyangwa Leta y’u RWANDA.
Papa yakoze ibyo yagomaba gukora cyangwa se haracyarimo urujijo ndabona bitanyuranye nibyo ABASENYERI BO MU RWANDA bavuze???????????

ruvugundi yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Niba mwabonye amafoto yose mwabonye ko Papa Francis yahaye inkoni y’ubutore n’ubushumba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda paul Kagame na madam arabwira ati: Nimugende muyobore abanyarwanda, dore nimwe Imana yatoranije kuzagira igihugu cy’u Rwanda indashyikirwa, kandi kuri mwebwe niho Imana izahera umugisha abanyarwanda nababakomokaho bose!!

Anna yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

URWANDA umwami Charles Rudahigwa yarutuye Christu Umwami. Nta kuntu rero Papa atahyikirana na Pres.wacu bahulire ku Mana

Laurentine yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Uyu munsi ni umunsi ukomeye ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi kuko Papa Francis yatse imbabazi ku ruhare rwayo muri Jenoside no ku ruhare rw’ abakiristu bose

nkurunziza yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Kabisa ndishimye pe. Uruzinduko rwiza babyeyi. duhora tubasabira dushima n’Imana rwose. Nzagutora mambaye nizihiwe nkufite umunsi mukuru.

MUJERO yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka