Padiri Nahimana wari utegerejwe i Kigali yagaragaye i Buruseli nta kanunu ko kuza

Mu gihe yari ategerejwe i Kigali aje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, abantu batunguwe no kubona umunyapolitiki Padiri Nahimana i Buruseli mu gihe yagombaga guhagurukira i Amsterdam mu Buholandi.

Padiri Nahimana wari utegerejwe i Kigali yagaragaye i Buruseli nta kanunu ko kuza
Padiri Nahimana wari utegerejwe i Kigali yagaragaye i Buruseli nta kanunu ko kuza

Padiri Nahimana wari unaherutse gushimira Perezida Kagame wanenze abamubujije kuza mu Rwanda, yari yavuze ko aza kuri uyu wa 23 Mutarama 2017, agatangira gutunganya ibisabwa ngo yitabire amatora y’umukuru w’igihugu.

Nahimana yari yatangaje ko azaza i Kigali mu ndege KL537 ya KLM agahagurukira i Amseterdam mu Buholandi, aho byari biteganyijwe ko agera i Kigali i saa moja n’iminota 20 z’umugoroba.

Nyamara indege yahagurutse i Amsterdam mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Mutarama 2017 nta Padiri Nahimana wari uyirimo.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Padiri Nahimana muri iki gitondo yari ku Kibuga cy’Indege cya Zaventem i Buruseli, mu murwa Mukuru w’Ububuligi.

Nabwo ariko, mu bagenzi bahagurutse n’indege ya SN Brussels yaje mu Rwanda inyuze i Nairobi muri Kenya, nta Padiri Nahimana wari urimo.

Iyo ajya kuzana n’iyo ndege ya SN Brusels byari buhure neza n’igihe yari yatangaje ko agereraho mu Rwanda.

Bitandukanye n’urugendo yahiniye inzira ku wa 23 Ugushyingo 2016 aje mu Rwanda, aho amakuru yose y’urugendo rwe yashyirwaga ku rukuta rwa Facebook ye, kuri iyi nshuro nta makuru na make yari yigeze asohoka ku mbuga nkoranyambaga avuga iby’urugendo rwe.

Padiri Nahimana ntiyahwemye kuvuga ko ashaka gutaha mu Rwanda kwandikisha ishyaka rye “Ishema ry’u Rwanda” ngo atangire kwitegura guhatanira kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mu matora azaba ku wa 04 Kanama 2017.

Kugeza ubu, uyu mupadiri wifuza kuyobora u Rwanda ashinjwa ibyaha byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, yagiye akora binyuze mu itangazamakuru, ahanini ku rubuga rwe rwa internet rwa "Le prophete".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka