Padiri Mudahinyuka Charles wamamaye mu ndirimbo “u Rwanda rw’ejo” yitabye Imana azize uburwayi

Padiri Mudahinyuka Charles wari umwe mu bahanzi bakomeye wamamaye mu ndirimbo yakunzwe cyane “U Rwanda rw’ejo” kuri uyu wa gatanu yitabye Imana azize uburwayi.

Umwe mu bapadiri babanaga na we muri Diyosezi ya Kibungo, yavuze ko bamenye inkuru y’urupfu rwe kuri uyu wa Gatanu, ngo yaguye mu rugo aho yabaga muri paruwasi ya Rukoma mu karere ka Ngoma, gusa ngo yari amaze iminsi arwaye indwara ya Diyabete ku buryo yagaragazaga imbaraga nkeya.

Indirimdo U Rwanda rw’ejo ruzamenya gusoma ya Padiri Mudahinyuka Charles yasubiwemo na Korali ya College Christ Roi y’i Nyanza

Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo Nyiricyubahiro Kambanda Antoine na we yahamije aya makuru y’urupfu rwa padiri Mudahinyuka Charles, avuga ko urupfu rumwibye kuko yari agikomeye.

Yagize ati “Yarwaraga diyabete rimwe ikazamuka ubundi igatuza abaganga bamuzaniraga imiti, yari agikomeye rwose buriya abaganga ni bo bazatubwira neza”.

Musenyeri Kambanda akaba yavuze ko gahunda y’imihango yo kumushyingura itaratangazwa ariko ko baza kubishyira ahagaragara vuba.

Padiri Mudahinyuka Charles yari umwe mu bahimbyi b’indirimbo zo mu kiliziya nyinshi zagiye zikundwa, ndetse akaba yari azwi mu ndirimbo zagiye ziririmbwa na Chorale de Kigali.

Padiri Mudahinyuka atabarutse afite imyaka 66 y’amavuko akaba yari umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

IMIHIGO YACU.
Izina nyaryo ry’iyo ndirimbo yamenyekanye nka Ruzamenya gusoma u Rwanda rw’ejo ni IMIHIGO YACU.

Maria yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

twamukundaga imana imwakire mubayo

tuyishime emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-02-2018  →  Musubize

uwomupadiri twamukundaga imana imwakire mubayo

tuyishime emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-02-2018  →  Musubize

Namenye ,nkunda.ndirimba padiri Charles Mudahinyuka. Mbabajwe n’urupfu rwe cyane peeee. Ariko ndi umwemera. Tuzamusanga mwu ijuru twongere turimbire Nyiribiremwa.

Alphonse Ngamije yanditse ku itariki ya: 29-01-2018  →  Musubize

Tubabajwe n’urupfu rwa Padiri wacu I Rukoma, Mudahinyuka IMANA imyakire mubayo

J. Damascene yanditse ku itariki ya: 28-01-2018  →  Musubize

Abahanzi nibakore mu nganzo ku Rwanda rw ejo kuko Indatabigwi zifite umuhigo wo kubaka urwanda rushya nitera mbere rya African

Ras lion Mukasa mystic revelation band yanditse ku itariki ya: 28-01-2018  →  Musubize

Thank you for this new, gusa kuriya ngtabwo ariko indirimbo yitwa ahubwo ni kuriya yamenyekanye! yitwa "Imihigo yacu" yamenyekanye kuriya nyine!

Titi yanditse ku itariki ya: 27-01-2018  →  Musubize

RIP father imana ikwakire muntore zayo utaramane nabatagatifujwe

iradukunda kevin yanditse ku itariki ya: 27-01-2018  →  Musubize

MBABAJWE.NURUPFU.RWUWOMUPADIRI.IMANA.IMWAKIRE.MUBAYO

SINDAMBIWE.SULAIMAN yanditse ku itariki ya: 26-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka