Oda Gasinzigwa yatorewe kuba umudepite muri EALA

Oda Gasinzigwa yatorewe kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasizuba (EALA) muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2016.

Oda Gasinzigwa atorewe kuba umudepite muri EALA
Oda Gasinzigwa atorewe kuba umudepite muri EALA

Gasinzigwa wabaye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kugeza muri Werurwe 2016 yinjiye mu Nteko ya EALA nyuma yo gutsinda Callixte Kanamugire wabaye umuyobozi wungirije w’akahoze ari Akarere ka Kacyiru.

Gasinzigwa yatsindiye uyu mwanya ku majwi 71 kuri 75.

Yatorewe uyu mwanya asimbura Hon. Christophe Bazivamo watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’uyu muryango, ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Kanama uyu mwaka.

Uyu mudepite mushya ukomoka mu Muryango wa FPR-Inkotanyi atowe mu gihe Hon. Bazivamo asimbuye, yari asigaje umwaka umwe ngo arangize manda ye y’imyaka itanu.

Gasinzigwa ageze kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango no gukora imirimo itandukanye mu Rwego rw’Igihugu rugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO), hagati ya 2004 na 2008.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka