Nyuma ya Jenoside u Rwanda rwashakishije uburyo “Ntibizongera” iba impamo- Madame Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame mu kiganiro yatanze mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye ya 72, yagarutse ku ihungabana rikomeye bamwe mu Banyarwanda bahuye na ryo kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madame Jeannette Kagame mu kiganiro mu nteko rusange y'umuryango w'abibumbye
Madame Jeannette Kagame mu kiganiro mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye

Perezida Paul Kagame nawe yitabiriye iyo nteko rusange ngarukamwaka, iba itumiwemo abayobozi b’ibihugu byose 193 bigize umuryango w’abibumbye, ikaba iri kubera New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Madame Jeannette Kagame Yatangiye asaba abari muri iryo huriro kureka akababwira amateka akomeye yaranze igihugu cye mu myaka 23 ishize.

Yagarutse ku buryo abantu barenga miliyoni bishwe, abagore ibihumbi bagafatwa ku ngufu ndetse bakanduzwa agakoko gatera Sida, abandi bagasigara ari abapfakazi, abana benshi bagasigara ari imfubyi, abandi bagahunga igihugu.

Yagize ati “Ibi ndabivuga kuko mbigomba abarokotse benshi batinyuka kubwira ibyababayeho abo bumva ko ari abavandimwe ba hafi gusa.”

Akomeza avuga ko ariko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwegeranije imbaraga kugira ngo rushakishe uburyo ibyo bitazongera, ijambo "Ntibizongera" rikaba ukuri koko. Yongeyeho ko igihe gikomeye cya nyuma ya 1994 Abanyarwanda bagaragajemo imbaraga no gushaka kubaho ari na byo byahaye igihugu kuzuka.

Bamwe mu bitabiriye ibiganiro
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro

Biteganijwe ko ibiganiro rusange muri iyo nteko bizatangira ejo tariki ya 19 Nzeli, hakazaganirwa ibintu bitandukanye, birimo uburezi, uburinganire n’iterambere rya muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuri urwanda aho rwavuye nikure kdi ni habi kabisa gusa nari ntaravuka ariko nterwa ipfunwe nibyabaye mugihugu navutsemo nkana gira akababaro kko ntari nabaho ngonanjye ntange umusanzu wanjye muguhagarika jenocide gsa twishira cyane uruhare rwa bayobozi beza ba cu mugushishsikariza abanyarwanda kurandura icyintu cyose cyatuma dusubira mwicuraburindi

RWAGITARE STEVEN yanditse ku itariki ya: 20-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka