Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, imbaraga z’ingabo zashyizwe mu guharanira iterambere ryacyo

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zamazemo imyaka ine zikarutsinda, ubu ngo zashyize imbaraga mu gufatanya n’abaturage bakiyubakira igihugu, babicishije muri Gahunda ngarukamwaka yiswe Army Week.

Gen James Kabarebe mu muhango wo gutangiza Army Week i Nyagatare baha amazi abaturage
Gen James Kabarebe mu muhango wo gutangiza Army Week i Nyagatare baha amazi abaturage

Muri uyu mwaka gahunda ya Army Week yatangijwe mu gihugu hose kuri uyu wa 4 Gicurasi 2017, aho Ingabo z’igihugu zirangajwe imbere n’abayobozi bakuru bazo, bari mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’igihugu n’abagituye, bafatanije n’abaturage.

Bimwe muri ibi bikorwa byakozwe, harimo gutera imboga zitandukanye zigamije kongerera indyo yuzuye abaturage, kubaka ibiraro, gutunganya ibishanga, guha amazi abaturage, gutangiza inyubako z’amashuri ndetse n’ibikorwa by’Ubuvuzi mu bitaro bitandukanye.

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe atangiza Army week mu Karere ka Nyagatare, yatangaje ko iki gikorwa Ingabo z’u Rwanda zigikomora ku mpanuro zahawe na Perezida Kagame muri 1992, akiri umugaba w’Ingabo ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Yagize ati" Turi mu ishyamba yatubwiye ko ari twe musingi wo kubaka igihugu n’iterambere ryacyo. Tumaze kukigeramo nta kindi twagombaga gukora uretse gufatanya n’abaturage kucyubaka.”

Hatunganyijwe imirima izifashishwa mu guhingamo imboga n'imbuto
Hatunganyijwe imirima izifashishwa mu guhingamo imboga n’imbuto

Umuyobozi wa batayo ya 89 ikorera mu karere ka Bugesera Lt.Col. MASUMBUKO Alexis atangiza iki gikorwa muri aka Karere, yavuze ko kuba ingabo z’u Rwanda zikora ibikorwa nk’ibi na byo ari ukurinda umutekano w’igihugu.

Yagize ati “ Iyo ubuzima bw’abaturage butameze neza haba ku mubiri no mu mibereho yabo, nabwo nta mutekano uba uhari. Intambara y’amasasu yararangiye ubu tugomba kurwana iy’iterambere, tukanasaba aba baturage gusenyera umugozi umwe mu guhashya inzara”.

Brig Gen Charles Kalamba Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, aho yari yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gisagara mu Gutangiza Army week, nawe yatangarije abaturage ko iki gikorwa ingabo zigiramo uruhare gikomoka ku rugamba rwo kubohora igihugu rujyana no kurwana ku iterambere ryacyo.

Brig Gen Charles Kalamba atangaza ko ibi bikorwa bya Army Week bikomoka ku Mpanuro zatanzwe na Perezida Kagame mu gihe cy'Urugamba rwo kwibohora
Brig Gen Charles Kalamba atangaza ko ibi bikorwa bya Army Week bikomoka ku Mpanuro zatanzwe na Perezida Kagame mu gihe cy’Urugamba rwo kwibohora

Lt col. Nizeyimana Thadee uyobora ingabo mu Karere ka Muhanga na kamonyi atangiza Army Week muri utu turere, yavuze ko iki gikorwa kizasoza hizihizwa Ukwibohora ku nshuro ya 23, kizibanda mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage birimo kubavura, kububakira amazu, gusana imihanda, gutunganya imirima n’ibindi.

Uhagarariye ingabo mu karere ka Gatsibo Major Mutaganzwa Augustin, mu ijambo yagejeje ku baturage b’Akagari ka Nyabikiri yababwiye ko ingabo zizakomeza kubaba hafi muri gahunda zose z’iterambere bifuza, ababwira ko ibikorwaremezo byose bacyeneye ingabo zizakomeza kubigiramo uruhare kugira ngo bibagereho vuba.

Yagize ati ” Igikorwa dukoze uyu munsi kirabimburira ibindi bikorwa byose twateganyije hagamijwe gukomeza kuzamura imibereho myiza y’abaturawanda, ntabwo birangiriye aha rero kuko na nyuma y’iki cyumweru tuzakomeza gutera inkunga akarere mu bikorwa bitandukanye.”

Mu karere ka Nyamasheke umurenge wa Kanjongo mu gutangiza Army week, ingabo z’igihugu zatangiye kubakira abana bato ishuri rigezweho.

Gen Maj Jacques Nziza watangije iki gikorwa muri aka Karere, yavuze ko ubu ingabo z’u Rwanda zifite mu shingano guharanira ko umuturage agira imibereho myiza agasezerera ubukene. Yavuze ko ingabo ziteguye gukomeza gutanga umusanzu wabo muri iki gihe cya Army Week kizamara amezi atatu, ndetse no mu bindi bihe bizaza.

Gen Maj Nziza Jacques mu gikorwa cya Army week mu Karere ka Nyamasheke
Gen Maj Nziza Jacques mu gikorwa cya Army week mu Karere ka Nyamasheke
Banashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa ishuri rigezweho ryagenewe abana
Banashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ishuri rigezweho ryagenewe abana

Mu Karere ka Kirehe, ingabo zafatanyije n’abaturage gutunganya Hegitari umunani z’igishanga cya Rugarama zizahingwamo imbuto ndetse n’imboga.

Lt Col Emmanuel Burora uyobora ingabo muri aka Karere, yasabye abaturage gufatanya n’ingabo kubyaza umusaruro icyumweru cyahariwe ibikorwa byazo barwanya ikintu cyose cyakwangiza umutekano wabo, cyane cyane abibutsa kurushaho kurwanya inzara, ngo kuko ari wo mwanzi mubi w’umutekano w’abaturage.

Mu gutangiza Army week, mu Murenge wa Huye basije ikibanza, banacukura umusingi w’ahazubakwa ivuriro (poste de santé) mu Kagari ka Nyakagezi.

Muri uyu Murenge, ibi bikorwa bya Army Week, ngo ntibizagarukira ku kubaka ivuriro gusa, kuko ngo bazanubaka amazu 49 y’abatishoboye harimo 15 yamaze kubakwa akeneye kurangizwa.

Maj Gen Musemakweli umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, atangiza Army Week muri Gakenke na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, yatangaje ko ibikorwa bizakorerwa abaturage muri iki gihe cya Army week, birimo, ubuvuzi, ibikorwa remezo, uburezi n’ibindi.

Maj Gen Musemakweli yaboneyeho gusaba aba baturage kubibungabunga, ndetse anabizeza ko ingabo z’Igihugu zizakomeza kubaba hafi no mu bundi buzima buri hanze y’ibikorwa bya Army week.

Gen Maj Jacques Musemakweli yabwiye abaturage ba Musanze na Gakenke ko Ingabo z'u Rwanda zirangwa n'ibikorwa byinshi kuruta amagambo
Gen Maj Jacques Musemakweli yabwiye abaturage ba Musanze na Gakenke ko Ingabo z’u Rwanda zirangwa n’ibikorwa byinshi kuruta amagambo

Mu karere ka Rutsiro, Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage mu gutunganya igishanga cya Bitenga, ubusanzwe kigorana kugihingamo kubera amazi menshi akunze kucyuzuramo.

Mu gutangiza Army week ingabo zafatanyije n’abaturage gutunganya inzira z’amazi kugira ngo abaturage babone aho bahinga.

Lt Gen Fred Ibingira yibukije abaturage ba Rubavu ko ingabo atari izo kurasana gusa ahubwo zishobora gutanga umusanzu ugaragara mu kubaka igihugu bakakigeza ku iterambere.

Yaboneyeho kubwira abaturage ko Army week ari inzira yo kwibohora igikomeza, abasaba kubigiramo uruhare kuko ari bo bifitiye akamaro cyane.

Minisitiri Dr Mukeshimana na Lt Gen Ibingira na Maj Gen Kagame bari gutunganya igishanga
Minisitiri Dr Mukeshimana na Lt Gen Ibingira na Maj Gen Kagame bari gutunganya igishanga
Lt Gen Fred Ibingira aganiriza abaturage nyuma yo gutunganya igishanga
Lt Gen Fred Ibingira aganiriza abaturage nyuma yo gutunganya igishanga

Mu Mujyi wa Kigali ibi bikorwa bya Army week byatangijwe n’ Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba.

Yasobanuye ko ubu Ingabo abereye Umuyobozi ziri mu rugamba rwo kurwanya ubukene, nyuma yo gutsinda urugamba rw’amasasu rwo kubohoro igihugu.

Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba atangiza Army week mu Mujyi wa Kigali
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba atangiza Army week mu Mujyi wa Kigali

Ibi bikorwa bizaba mu gihugu ahantu hatandukanye Ingabo z’u Rwanda zizabisoreza ku kwizihiza ku nshuro ya 23 U Rwanda rwibohoye, umunsi wizihizwa ku itariki ya 4 Nyakanga za buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ngabo z’urwanda tuzahora turata ishyaka n’umurava mukorana mugutezimbere icyigihugu, mwavuye umubyeyi wange wari warapfuye amaso twaramuhebye,none ubu arabashima. Imana ikomeze ibahe uwomutima.

ruzundana yanditse ku itariki ya: 7-05-2017  →  Musubize

Nishimira kuba Umunyarwanda

Azamou yanditse ku itariki ya: 6-05-2017  →  Musubize

twishimye ibikorwa bitandukanye ingabo z’igihugu cyacu zitujyezaho
natwe nkabaturage byagombye kutubera urugero
cyaneko arihake ku’isi wasanga ba General nkaba begereye abaturage bibihugu byabo ariko urukundo nubuyobozi burangajwe imbere na H.E Paul Kagame buratwegera twe nkabaturage tukabwibonamo !!!!ibi bigaragaza ubumwe dufitanye nka abanyarwnda isi yose yigire Ku Rwanda.

Rwagasore J Bosco yanditse ku itariki ya: 6-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka