Nyaruguru : lngo 300 zo mu Murenge wa Ruheru zigiye kubona amashanyarazi

Ingo 300 zo mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru ni zo zigiye kubona amashanyarazi aturuka ku Rugomero ruri kubakwa ku mugezi wa Mudasomwa.

Aha bashyiraga ibuye ry'ifatizo ahazubakwa uru rugomero
Aha bashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uru rugomero

Ni nyuma y’uko izi ngo zishyize hamwe, zigasabwa buri rwose gushaka amafaranga ibihumbi 50, umuryango Energy For Impact ukabemerera inkunga ya 50% y’amafaranga akenewe yose, hanyuma asigaye akazatangwa na Kampani Hobuka ari na yo iri gufasha bariya baturage kubaka urwo rugomero.

Ubwo hashyirwagaho ibuye ry’ifatizo ku hatangiye kubakwa uru urugomero, tariki 31 Nyakanga 2018, Jean Marie Robert Mugwaneza, Perezida wa Koperative Umucyo, ari na yo iri kubakirwa uru rugomero, yibukije abanyamuryango bayo ko uruhare bemeye bagomba kurwuzuza kugira ngo urugomero ruzuzurire igihe.

Ubundi uruhare basabwa ni miriyoni 7, kandi kugeza ubu bamaze gutanga ibihumbi hafi 800. Uyu muyobozi avuga kandi ko hari icyizere ko aya mafaranga azaboneka vuba kuko buriya bihumbi hafi 800 byegeranyijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Ati "N’ab’abakene bashoboraga kutayabona ubu bahawemo akazi, ku buryo bazayabona vuba. Iyo umuntu akoreye 1500 ku munsi, afata 1000 hanyuma 500 akajya mu isanduku ya koperative."

Imiryango isaga 300 ituriye uru rugomero izagezwaho n'ibindi bikorwa by'Iterambere
Imiryango isaga 300 ituriye uru rugomero izagezwaho n’ibindi bikorwa by’Iterambere

Uru rugomero ruzuzura rutwaye miriyoni zigera ku 105 z’amanyarwanda. Biteganyijwe ko mu kwezi k’Ugushyingo 2018 amashanyarazi azaba yaramaze kugera ku batuye i Remera.

Icyakora, inkunga y’umuryango Energy For Impact ntizagarukira mu kubaka urugomero no kugeza amashanyarazi ku batuye i Remera, ahubwo izanafasha abatuye i Remera kugerwaho n’iterambere riturutse muri aya mashanyarazi.

Victor Hakuzwumurenyi ushinzwe porogaramu yubaka ingonero muri uyu muryango ati "Tuzareba abari basanzwe bahakorera imirimo twatera inkunga, kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke bityo banatume n’abandi batera Imbere."

Kuri ubu ngo bamaze kuboha abantu 10 bazafasha gukora imishinga harimo ababaji, abadozi, abashobora gusudira ndetse n’abacuruzi.

Ngo nibamara gukora Imishinga, bazabatera inkunga ya 70% y’amafaranga akenewe, hanyuma na no bazishakire 30% asigaye.

Kandi ngo bazanabafasha kubona amahugurwa abongerera ubushobozi, bityo imishinga yabo izagerweho uko babyifuza.

Hatangakweko mu Gushyingo k'uyu mwaka abaturage baba baboye amashanyarazi
Hatangakweko mu Gushyingo k’uyu mwaka abaturage baba baboye amashanyarazi

Abatuye mu Kagari ka Remera bishimira kuba bari kuzanirwa iterambere kandi batari basanzwe baryiteze, dore ko kuva na kera bifata nk’abari kure y’iterambere.

Abel Nijyimbere unafite akazi mu kubaka uru rugomero agira ati "Perezida wa Repubulika yatwemereye iterambere, ariko sinumvaga ko ku Ruheru ryahita ritugeraho. Ubu banampaye akazi ndakora, sinirirwa nipfusha ubusa muri iki gihe cy’impeshyi."

"Ikiruta ikindi kurushaho, ni uko ngo n’iterambere rizana n’amashyanyarazi rizabageraho, abogosha, ibyuma bisya twajyaga gushakira kure, n’ibindi byinshi byiza."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka