Nyarugenge: Ingo 15580 zubatse mu kajagari,bigashyira abantu mu kaga

Akarere ka Nyarugenge karimo gushaka uko abaturage bo mu ngo 15580 bagituye mu manegeka bayavamo hagamijwe kubarinda ibiza no kurwanya akajagari.

Abaturage bo muri Nyarugenge batandukanye baracyatuye mu manegeka n'akajagari
Abaturage bo muri Nyarugenge batandukanye baracyatuye mu manegeka n’akajagari

Byavugiwe mu nama mpuzabikorwa y’aka karere yabaye kuri uyu wa kane taliki 02 Gashyantare 2017.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba avuga ko barimo gutunganya ahantu hanyuranye aba bantu bazimukira.

Agira ati “Turimo gukora igenamigambi dufatanyije n’aba baturage kuko bari mu byiciro binyuranye. Abatishoboye bazimurirwa mu midugudu y’ikitegererezo turimo kubaka, abishoboye bahabwe ibibanza ahantu hateguwe biyubakire inzu ziciriritse ziri hagati ya miliyoni enye n’eshanu (RWf).”

Akomeza avuga ko ibi byose birimo gukorwa kugira ngo barengere ubuzima bw’abaturage, ndetse banarwanye akajagari mu myubakire.

Abayobozi mu nzego z’ibanze basabye inzego zo hejuru kwihutisha gutunganya ahazubakwa, nk’uko Itangishaka Félix wo mu Murenge wa Mageragere abivuga.

Agira ati “Turasaba abayobozi bakuru bacu kwihutisha ibikorwa byo gutunganya ahazubakwa,bityo tuve mu manegeka kuko aho dutuye hateye ubwoba cyane.”

Imvura iheruka kugwa ikangiza byinshi mu gihugu, yashenye mu buryo bunyuranye inzu 704 mu Karere ka Nyarugenge honyine n’ibindi bikorwa remezo ndetse umuntu umwe ahaburira ubuzima.

Ibi ngo ni bimwe mu byatumye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufata ingamba zikomeye zo gushaka uko abatuye mu manegeka bose bayavanwamo byihuse.

Minisitiri Kaboneka avuga ko abayobozi bareberera abubaka mu kajagari bagomba kubibazwa
Minisitiri Kaboneka avuga ko abayobozi bareberera abubaka mu kajagari bagomba kubibazwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka ahamagarira abayobozi kutareberera abubaka mu kajagari kuko akenshi ngo bubaka mu manegeka, nyamarahashobora kubavutsa ubuzima.

Agira ati “Abubaka batondagira imisozi babikora abayobozi bahari kuko hose harayobowe. Ejo rero imvura nigwa izabamanura kandi ntibazamanuka ari bazima.

Umuyobozi rero uba yabarebereye bubaka yakagombye kubibazwa kuko aba yagize uruhare mu rupfu rw’abo bantu.”

Akomeza avuga ko umuyobozi ari ijisho ry’abo ayoboye, ko agomba kubarinda mbere y’uko bahura n’ibyago.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birakwiye kuva mumanegeka tukajya mumudugudu ikibazo nuko nahobita mumudugudu naho ari mumanegeka igero zirahari

alias yanditse ku itariki ya: 15-02-2017  →  Musubize

Nihahandi ibyo muri kwirinda ikibazo muragikemura mugishira mukindi kibazo ubwo numubaha ibibanza ababishoboye bakiyubakira inzu zifte agaciro ka milion 4-5 ese ubwo iyo nzu itaniyehe niyo mu mukuyemo. ibibazo cyatumye abantu batura gutyo kuva kera nuko nta plan nziza yari kuburyo umuntu yubakagaga aho afite ikibanza atitaye aho azanyura ni modoka.rero ibyo nimba mushaka kubicha nuko mbere mwabanza mugacha imihanda myiza yujuje ubuziranenge. hama abantu mubahe ibibanza bikurikije uko imihanda yaciwe. ariko se wowe uzagenda uhe abantu ibibanza nibatangira kubaka uza nyuma ukore umuhanda usange wa muhanda utagororotse neza kubera kudashaka kwonera umuturage. ubundi habanza guca imihanda no kuyikora hama abantu bakabona kubaka bakurikije imihanda yaciwe.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 3-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka