Nyamasheke: Baramagana “Rusake”, imwe mu ntwaro z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage b’Umurenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke barasabwa guhaguruka, bakamagana umuco wo gutanga “Rusake” ufatwa nk’ihohoterwa kandi ugasenya umuryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hmwe, Bugingo Emma Marie, yasabye abantu bose kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hmwe, Bugingo Emma Marie, yasabye abantu bose kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iyo “Rusake” yabaye nk’umuco karande mu baturage bo muri uwo murenge, ngo ni itekerwa umusore wasuye umukobwa w’inshuti ye, ndetse ngo icyo gihe baba bagomba kumuha n’iyo atahana.

Bamwe mu baturage b’uyu murenge barinubira uwo muco kuko ngo urimo gutuma benshi bagwa mu bukene bukabije buturutse ku nkeke yo guhora bashaka isake zo "kugaburira" no "kugabira" abasore batereta abakobwa babo.

Uwitwa Gasigwa Jean Nepomuscene avuga ko inkoko zimaze kubashiraho ndetse hakaba hari bamwe mu babyeyi bemera bakagurisha imirima yabo kugira ngo babone amafaranga yo kugura za “Rusake”.

Yagize ati “Mfite abakobwa batatu ariko ubu natangiye umushinga wo korora inkoko, gusa turahavunikira cyane. Hari igihe biba ngombwa ko unagurisha umurima ariko Rusake ikaboneka. Twaragowe bikomeye.”

Impuzamiryango “Pro-Femmes Twese Hamwe”, ubwo yari mu Murenge wa Nyabitekeri tariki 10 Kamena 2016, mu bukangurambaga bwo kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, yamaganye bikomeye iyo “Rusake” ituma benshi bahohoterwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi mpuzamiryango, Bugingo Emma Marie, yavuze ko uyu ari umuco wo kwamaganwa kuko usenya imiryango, ugatera ubukene kandi bigakurura amakimbirane.

Yagize ati “Ni ihohoterwa rikomeye kuko umukobwa aba agomba gushaka rusake buri uko asuwe n’umuhungu umurambagiza. Iyo idahari, intambara irarota, bamwe bakaba bajya mu myenda kubera rusake, abahungu n’abakobwa bakwiye guhagurukira rimwe bakabirwanya.”

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke busanga iyo ngeso yo "guteka Rusake" yacika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke busanga iyo ngeso yo "guteka Rusake" yacika.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Mukamana Claudette, avuga ko uyu muco abahungu batangiye kuwugira ubucuruzi, bakarambagiza ahantu henshi bagamije kurya amasake, bigakurura amakimbirane n’ubukene. Asaba abantu bose guhaguruka bakamagana iyo ngeso.

Yagize ati “Ibi bintu bya rusake bihoza ababyeyi ku nkeke. Umukobwa yarongorwa ataratanze isake, amahoro akabura, ndetse bamwe bagashaka no kwiyahura. Noneho abahungu basa n’abatangiye kubigira ubucuruzi bakarambagiza ahantu hose, ni umuco wo kwamaganwa.”

Ku ruhande rw’abahungu n’abakobwa, bavuga ko muri rusange, uyu muco urimo kugenda ucika kubera ingufu ubuyobozi bushyiramo, bagasanga nibikomeza uzacika burundu.

Nyampinga Helene yagize ati “Ibi bisigaye ku bantu batajijutse turimo turareka uyu muco. Bigaragara ko ari ubusambo no kutanyurwa kwa bamwe, abantu bamaze kumva ko ari ukwitesha agaciro.”

Ku rundi ruhande ariko, hari abakobwa bavuga ko kugabura isake, babyemera nk’umuco mwiza kandi ngo bakaba badashobora kubireka mu rwego rwo kwirinda kugumirwa.

Nyirakamana Joselyne uri mu kigero cy’imyaka 24, avuga ko abashaka guca uyu muco ari abashaka kubabuza gushaka abagabo.

Yagize ati “Jyewe nzatanga isake rwose ariko nubahe umusore undambagiza. Ni ko twakuze tubibona. Nkeneye gushaka (umugabo) kandi si jyewe ugiye guca ibyo nasanze. Icyo bazakora cyose, nzayitanga."

Muri ubu bukangurambaga kandi, abantu b’ingeri zose basabwe kudaceceka mu gihe babonye ihohoterwa rikorewe umugore cyangwa umugabo.

Aba baturage bibukijwe ko gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bikurura ibyago byo kwandura virusi itera SIDA kandi ikaba ikomeje kwica benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ahubwo iyosake iyibayageraga nomurwa wa Kigali abasore bafite ikibazo cyo gutamira pee

alias yanditse ku itariki ya: 13-06-2016  →  Musubize

Ahubwo iyosake iyibayageraga nomurwa wa Kigali abasore bafite ikibazo cyo gutamira pee

alias yanditse ku itariki ya: 13-06-2016  →  Musubize

uyifite ayitange utayifite yihanganirwe.about bahungu nabo Nazi amaco y,inda,.ahaàaas

alias yanditse ku itariki ya: 13-06-2016  →  Musubize

Ariko abantu tugira imyumvire itandukanye, ubwose kuki inkano bataravuga ko ari uguhohotera abahungu. Iryoterambere icyo rizadusigira. Yego aimvuze ngo uwudafite inkoko zo gutanga nta karambagizwe abo basore nabo bakwiye gukunda umuntu kurusha ukwo bakunda inkoko, ariko kugaburira abakwe inkoko numva ari umuco mwiza, kubaha abashitsi baje kurambagiza....muzabaze i burundi hari ibyo bita gufata irembo...hari aho riba ryagiye se? ubwo hakazaba gusa, gukwa, na wamunsi nyirizina, ubwose umuhungu wumva aba asigaranye angahe.

Jeanne yanditse ku itariki ya: 13-06-2016  →  Musubize

Nimba bumvicana kumucowabo kandimukabamutazashaka
abobakobwa ibyonugusenya izitarataha ikibinubwesikoro
erega umukwe arubahwa mbonahose umukwe azimanirwa cyane
sahogusa biterwanagace icyogakunda.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka