Nyamasheke : Abayobozi baranegwa kugira umwanda mu myambarire

Abayobozi batandukanye mu karere ka Nyamasheke baranengwa kwambara imyenda ifite umwanda ibatesha agaciro imbere y’abaturage bikanagira n’ingaruka mbi mu miyoborere.

Abayobozi barasabwa kugira isuku mu myambarire
Abayobozi barasabwa kugira isuku mu myambarire

Ibi biragarukwaho n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu Ntaganira Michel mu bukangurambaga bwo gukora ibihesha isura nziza akarere.

Ni nyuma yo kubona ko hari bamwe mu bayobozi bambara nabi bagatanga urugero rubi kubo bayobora.

Yagize ati « Umuntu ntakwiye kumva ko ari mu karere k’icyaro ngo abe yajya imbere y’abaturage yambaye nabi. Hari abo tubona turi mu kazi bambaye imyenda igayitse.»

Umuyoyobozi w’aka karere asaba abayobozi bose gutanga urugero rwiza ku bo bayobora, kuko utajya gusaba umuturage kugira isuku nawe umuyobozi utayifite.

Nk’uko bitangazwa na Mukankusi Marie Josiane umunyamabanganshingwabikorwa w’akagari ka Kigarama, kwambara nabi kwa bamwe muri bo bishobora kugira ingaruka ku miyoborere.

Ati « Ntabwo wajya imbere y’umuturage usa nabi kandi ugomba kubigisha isuku. Hari igihe usanga abanyamabanganshigwabikorwa bambaye imyenda wababona ukabona bigayitse.»

Nzigiyimana Azalias umwe muri aba bayobozi, we uvuga ko hari ubwo usanga biterwa n’imyumvire y’abayobozi bamwe ikiri hasi.

Ati «Hari abantu bataba bafite imyumvire isobanutse ugasanga yambaye uko abonye, imyenda isa nabi, kandi umuyobozi aba agomba kuba intangarugero. »

Aba bayobozi bavuga ko nyuma yo kunengwa bagiye kwisubiraho bakagira isuku mu myambarire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo muvuga nibyo umuyobozi akwiye gutanga urugero rwiza mubo ayobora, aliko ntabwo bisobanutse neza ibyo mugaya; bamwe baravuga ngo bambara nabi, abandi bakavuga isuku. Byaba byiza hasobanuwe niba ikibazo ali ukugira umwanda cyangwa se kutamenya guhuza imyenda neza ngo bise neza. Biramutse ali ukutamenya guhuza imyambaro yabo, burya abenshi birabagora, aliko iyo habonetse ubereka neza uko bijyana, nabo byabafasha.
Ikindi kidasobanuye; ese abo bayobozi bafite ubushobozi buhagije butuma bagura iyo myambaro myiza yifuzwa na benshi? Icyo gihe umukoresha yabafasha, akabaha imyambaro y’akazi.
Murakoze mwese.

Alexia Kagoyire yanditse ku itariki ya: 28-11-2016  →  Musubize

Nibyo koko imwambaro yabo iragayitse cyane uwitwa Sengambe ushinzwe ibidukikije n ubuhinzi. Yikosore.

Hadji yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka