Nyamagabe: Umuhigo w’inyubako y’akarere waba noneho ugiye kugerwaho

Nyuma y’imyaka itatu itangiye kubakwa ariko ikadindira, inyubako y’ibiro by’Akarere ka Nyamagabe ngo ishobora kuzura mu mezi atatu azageza muri Kanama 2016.

Imirimo yo kubaka ibiro by'Akarere ka Nyamagabe ngo igeze kuri 90%.
Imirimo yo kubaka ibiro by’Akarere ka Nyamagabe ngo igeze kuri 90%.

Iyi nyubako yagombaga kuzura muri Kamena 2015, yahuye n’imbogamizi zo kutuzuza amasezerano kuri rwiyenmezamirimo wari watangiye kuyubaka ndetse aza guhagarikwa.

Abapataniye gukomeza imirimo tariki ya 27 Mata 2016, ari bo Royal Trust company ifatanyije n’Inkeragutabara, ku wa 7 Kamena 2016 bijeje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, ubwo bwari mu isuzuma ry’imihigo ko mu gihe cy’amezi atatu gusa, imirimo izaba irangiye.

Guverineri w’iyi ntara, Alphonse Munyantwari, yatangarije Kigali Today ko bakurikije uko babonye umuvuduko w’imirimo iri gukorwamo na Rwiyemezamirimo mushya, hari icyizere ko inzu izuzura vuba.

Yagize ati “Twabonye ko rwiyemezamirimo akarere kabonye ashoboye, ku buryo yanatwemereye ko mu gihe yari kuzakoresha azakigabanyaho amezi abiri. Dukurikije abakozi bahari, ibikoresho bafite n’uko bateganya kuzakora ibikorwa, turabona ari ibintu bizashoboka.”

Nyuma y'amazi atatu, inyubako y'akarere yari yaradindiye iraba irangiye.
Nyuma y’amazi atatu, inyubako y’akarere yari yaradindiye iraba irangiye.

Mbulu Mweya wo muri Royal Trust company uhagarariye imirimo, atangaza ko mu gihe cy’ukwezi bamaze bakora, bakoze imirimo myinshi ku buryo bashobora kurangiza imirimo mu gihe gito kitageze ku mezi atandatu bahawe.

Ku bijyanye n’undi muhigo wo kubaka isoko rya kijyambere ryahawe abikorera, na byo ngo biratanga icyizere kuko imirimo y’ibanze basabwe na banki ngo ibagurize bayigeze kure, nk’uko Guverineri Munyantwari yakomeje abitangaza.

Yagize ati “Dukurikije aho twabonye bageze, bakoresheje n’abantu babisuzuma bageze kuri 28, dosiye batubwiye ko bamaze kuyigeza kuri banki, ndumva rero bitazatinda nibamara kuyabona nk’uko babitwijeje, mu kwa gatandatu k’umwaka utaha bazaba barangijje.”

Iyi mihigo uko ari ibiri ngo nirangira izatuma ubukungu n’iterambere by’akarere birushaho kwihuta.

Rwiyemezamirimo wapatanye, yijeje ubuyobozi bw'intara ko mu gihe gito azaba asoje imirimo.
Rwiyemezamirimo wapatanye, yijeje ubuyobozi bw’intara ko mu gihe gito azaba asoje imirimo.

Inyubako y’akarere ngo igeze hafi kuri 90% naho isoko rikaba rikiri kuri 30%. Cyakora, imirimo isigaye ngo ikaba itazatinda kuko gutangirira hasi ari byo byabanje kugorana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gavuna anakomeze abaze Maya cyangwa bafatanye gusubiza ku kibazo cy’amashanyazi agomba kugezwa mu murenge wa Nkomane.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

Ko Gavana atatubwira n’igisubizo Ku kibazo cy’umuhanda ugera Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi?
 Ko atatubwira impamvu Nyamagabe yadindiye mu iterambere,iheruka ibikorwa-remezo Ku bwa Alphonse Munyentwari,na ho mandat ya 1 ya Meya Uriho ubu yarangiye ahubwo n’ibihari byarasenyutse!Nta mihanda mu giturage,na kaburimbo ni igisoro,inzara iratumaze peee...Mudutabarize!

tim yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka