Nyamagabe: Umubyeyi wibarutse batatu icya rimwe akeneye ubufasha

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Werurwe 2017, mu bitaro bya Kigeme mu karere ka Nyamagabe, umubyeyi witwa Mukagasana Martha yibarutse abana batatu, babiri b’abahungu n’umwe w’umukobwa.

Mukagasana Marthe na Ntawuziyandemye Claude bakeneye ubufasha ngo babashe kwita kuri izi mpanga eshatu babyariye rimwe
Mukagasana Marthe na Ntawuziyandemye Claude bakeneye ubufasha ngo babashe kwita kuri izi mpanga eshatu babyariye rimwe

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasaka uyu mubyeyi yari atuyemo, bwatangaje ko bugiye kumukorera ubuvugizi akabasha kubona ubushobozi bwo kurera aba bana, ngo kuko ubusanzwe we na Ntawuziyandemye Claude bashakanye, basanzwe ari umuryango ufite ubushobozi buke.

Uyu muryango ngo wabyariye rimwe abana batatu, biyongera kuri babiri bakiri bato bari bafite, bikaba bigoranye kuri uyu muryango usanganywe ubushobozi buke, kubarera uko ari batanu.

Bayiringire John Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka,yavuze ko ku wa mbere bazageza ubuvugizi bw’uyu muryango mu Karere ka Nyamagabe, kugira ngo uyu mubyeyi agenerwe ubufasha.

Yagize ati” Turimo turabakorera ubuvugizi mu Karere, kandi natwe nk’umurenge ku wa mbere turaterana turebe icyo twaba tubafashije cyamufasha gusubirana no kwita kuri aba bana mu gihe azaba avuye kwa muganga.

Muri aba bana umwe yavukanye ibiro bibiri n’igice (2.5 Kg), undi avukana kimwe n’ibice icyenda (1.9 Kg), undi kimwe n’ibice umunani(1.8 Kg).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

MWESE ABAGIZE UMUTIMA WO GUFASHA UYU MURYANGO NDABASHIMIYE.
KUBYARA ABANA 3 ICYA RIMWE NI UMUGISHA UKOMEYE, GUSA KUKO BABYAYE MU GIHE UBUSHOBOZI BWABO ARI BUKE;BURIYA BARUMVA BAGWIRIWE N’ISI KANDI SI IBYO. RWOSE NIBABAFASHE.

NAGERAGEJE KUBAZA TEL ZABO MPAWE TEL NGO NI IY’UMUGABO
NTAWUZIYANDEMYE CLAUDE NI 0725732616. BATUYE I NZEGA NIKO MAZE KUBWIRWA NUWASHATSE IZO NUMERO

TUYIGERAGEZE KUYIHAMAGARAHO; NIMUSANGA ATARIWE; MWANDIKE; HARI UNDI MUNTU WAMBARIJE UMUMOTARD UKORERA I NYAMAGABE NA ZA KIGEME.
AMUHA MESSAGE AMUBWIRA KO IYO NKURU YAYIMENYE. MUSANZE NUMERO ZIDAHURA N´AMAZINA MWAMBWIRA NGASHAKISHA. NAJYE NDI KURE YABO CYANE; GUSA NKUNDA IMPANGA CYANE NANIFUZA KUZAZIBYARA NIYO MPAMVU BYANTEYE KWISHYIRA MU MWANYA WABO.KANDI GUFASHA NTIBIGIRA UMUPAKA. MURAKOZE

Kanyange yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Ndashaka contact numberzabo ba byeyi

uwawe julienne yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Ese umuntu yabona uko avugana nabo? Nifuzaga kubafashisha nka $150. Navugana nabo gute?
Nanjye ndi nyirababiri. Impanga ziravuna kandi zirarushya.
Ni ukuri bihangane Imana irabireba kandi izabafasha.
Nkeneye contact number zabo. Niba nta phone bafite batanga izo umuturanyi bashobora kwisangaho.

uwawe julienne yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Yes wonderful things?

obd yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Mfite igitekerezo gitandukanye n’abambanjirije: Kuki abanyarwanda kugeza ubu twumva twabyara gusa hanyuma ibisabwa mu kurera tukabisaba abandi (Leta, abagiraneza)? Niba mutubwira ko uyu muryango usanzwe udashoboye kwitunga no kurera abana babiri wari ufite, kuki bakomeza kubyara abandi? Igihe cyose tuzinangira guhindura iyi myumvire ubukene buzakomeza kutubaho akarande.

mahoro jack yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

IMPUNDU KURI UYU MURYANGO WIBARUTSE IMPANGA Z’ABANA BATATU!!!!!IMANA IKOMEZE IBISHIMIRE; KANDI IBARENGERE.

UMUNYAMAKURU YATUBARIZA NUMERO ZA TEL Z’UMUBYEYI; BATUYE HEHE KU GASAKA; UWAZIFUZA KUBASURA YAHAGERA GUTE AHO BATUYE; HAGERA IMODOKA; MOTO; CYANGWA SE UFASHE TAXI; BUS WAVIRAMO KU KIHE CYAPA; NI KM ZINGAHE KUHAGERA UTURUTSE KURI KABURIMBO MURAKOZE.

UMUNTU UFITE UMUTIMA AUTABARA KANDI UNAKUNDA IMPANGA; AGIRE KWITANGA AGIRE ICYO AKORA. MURAKOZE SHALOM

Kanyange yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

Ndagusuhuje Kanyange! Niba wifuza gufasha aba bantu, shyiraho numero ya telefone yawe, ndaguhamagara nkuyobore aho batuye, kuko njyewe turaturanye cyane. Hagati yabo n’iwacu hanyuramo izindi ingo ebyiri gusa.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-03-2017  →  Musubize

Byaba byiza mugiye mushyiraho uburyo uwashaka abo bantu yababonamo. Mugihe yaba yifuza kubagenera igikoma.

Chris yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka