Nyamagabe: Kugira uruhare mu bibakorerwa bizabagarura ku mwanya mwiza mu mihigo

Nyuma y’uko Akarere ka Nyamagabe kabaye aka 27 mu mwaka w’imihigo wa 2016-2017, Ubuyobozi bwako bwarisuzumye busanga uyu mwanya utari mwiza, ukomoka ku ruhare ruto rw’abaturage mu kugena ibibakorerwa mu mihigo.

Meya wa Nyamagabe Mugisha Philbert
Meya wa Nyamagabe Mugisha Philbert

Akarere ka Nyamagabe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2013-2014 uruhare rw’abaturage mu kugena ibibakorerwa rwari ku rugero rwa 70%. Icyo gihe kabaye aka 21 mu kwesa imihigo.

Muri 2014-2015 uruhare rw’abaturage rwarazamutse ruba 80%, akarere kaza ku mwanya wa Karindwi.

2015-2016 uruhare rw’abaturage rwakomeje kuzamuka ruba 85%, Akarere kaba aka gatanu.

Bigeze mu mwaka w’ingengo y’imari uheruka wa 2016-2017, uruhare rw’abaturage mu kugena ibibakorerwa rwaragabanutse rugera kuri 60%, bituma akarere kaba aka 27.

Ni muri urwo rwego nyuma yo kwisuzuma, basanze bagomba gusubira ku muco wo guhiga bashingiye ku byifuzo by’abaturage, Nk’uko Mugisha Philbert uyobora Akarere ka Nyamagabe abitangaza.

Agira ati “Umuturage azajya agira uruhare mu kureba ibyo akeneye gukora no gukorerwa mu kuzamura imibereho ye, kandi tumugaragarize ibyagezweho n’ibyo agomba kunoza.”

Bamwe mu baturage ba Nyamagabe nabo biyemeje kudahebera ibikorwa byose abayobozi
Bamwe mu baturage ba Nyamagabe nabo biyemeje kudahebera ibikorwa byose abayobozi

Ubundi mu mwaka w’ingengo y’imari 2016-2017 Akarere ka Nyamagabe kari kahize imihigo 71. 30 muri yo, ingana na 42,2%, ntiyagezweho ku rugero rwifuzwaga.

Muri iyo mihigo itaragezweho harimo uwo kubaka umudugudu w’icyitegererezo w’Uwinyana wari wahigiwe n’abafatanyabikorwa b’i Nyamagabe, nk’uko bivugwa na Kanani Faustin, Perezida w’ihuriro ry’aba bafatanyabikorwa.

Agira ati “Kubaka Umudugudu w’Uwinyana byari byiyemejwe n’abafatanabikorwa bose, kandi buri wese yari afite uruhare rwe. Uwo muhigo ntiwagenze neza. Ariko twiyemeje kuzabikosora.”

Abaturage bo muri aka karere nabo bemeza ko uruhare rwabo rukenewe mu guteza imbere akarere kabo, batagomba guharira ibikorwa byose abayobozi.

Ndagijimana Vincent agira ati “Ubu natwe tugomba gukora cyane, ibintu byose tutabiherereza ku bayobozi.”

Izindi ngamba zafashwe mu kuzatuma Nyamagabe itongera kugaruka mu myanya ya nyuma, harimo n’uko abafatanyabikorwa bazarushaho gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere.

Muri iyo mikoranire ngo bazibanda mu kurwanya umwanda n’imirire mibi bikigaragara cyane muri aka karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uko biri kose abaturage ba Nyamagabe barumva, ariko Njye ndabona ikibazo gihari ari abakozi batumvikana bafite guhangana haba muri Njyanama no muri Executif. Urugero: Muzagere ku Kigo nderabuzima cya Kibirizi murebe ukuntu abaforomo bahanganye na Customer Care ubirataho ko aba muri Njyanama ntaboneke ku Kazi, ubuyobozi bukamurengera kugeza nubwo hazamo gufungishanya. harya ubundi V/ President wa Njyanama yumvikana gute n’abandi bajyanama. Ese Ubundi iyo mushyira imyanya ku isoko abatsinze ntibajye mu Kazi ubwo ninde wuzuza izo nshingano. ( Procument Hopital ya Kaduha ko uwatsinze amaze umwaka urenga azajya mukazi ryari) Mwongere murebe ukuntu bagitifu b’imirenge bajya mukazi kandi ntibisobanutse. Ese ari Mayor, na AFSO NDETSE NA FED ninde ufata icyemezo muri Nyamagabe Njye mbona ari FED na Paul i Mushubi wirwa aharabika abantu anabateranya. Bityo birakwiye ko Paul I Mushubi acibwa kwirirwa azenguraka mu Biro by’Abayobozi na Basirikare ateranya gusa. MUrakoze mubirebane ubushishozi.

Razoro eric yanditse ku itariki ya: 23-10-2017  →  Musubize

Nyakubahwa Mayor, uzabanze urebe neza niba mu bakozi bawe harimo gushyira hamwe.Nkurikije ibyo abantu bavuga mu gushyira abakozi bo kwa muganga mu myanya, kandi ubwo niyo shusho yo mu zindi nzego z’Akarere, kwigira imbere bizabagora kbs.

Hdjdjrj yanditse ku itariki ya: 21-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka