Nyamagabe: Abanyamabanga nshingwabikorwa babiri b’imirenge beguye

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugano n’uw’umurenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe beguye ku mirimo yabo.

Utazirubanda Francois Xavier wari umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mugano yeguye ku mpamvu ze bwite
Utazirubanda Francois Xavier wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugano yeguye ku mpamvu ze bwite

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Nshimiyimana Jean Pierre yemeza ayo makuru avuga ko Utazirubanda Francois Xavier wayoboraga umurenge wa Mugabo yeguye ku mpamvu ze bwite.

Nshimiyimana avuga ko byaramenyekanye binyuze mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’aka karere tariki ya 14 Ukwakira 2016.

Manirarora Paul, wayobora umurenge wa Buruhukiro, ntiharamenyeka icyatumye yegura.

Utazirubanda wayoboraga umurenge wa Mugano ahamya aya makuru avuga ko yabikoze ku mpamvu ze bwite.

Agira ati “Nanditse ku mpamvu zanjye bwite kandi ndumva nta kindi kibazo. Imirimo yo ntiyabura imyaka 11 maze nkora mu karere ntabwo nakoze nabi bashobora kumpa indi mirimo.

Kandi batanayimpaye mu Karere ka Nyamagabe nayishaka n’ahandi. Rwose ubu turi aba tekinisiye twari tumenyereye akazi nta kibazo dufite.”

Bivugwa ko uyu murenge wa Mugano wahise uhabwa undi munyamabanga nshingwabikorwa wari usanzwe ayobora umurenge wa Mbazi witwa Hagenimana Pacifique.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABA BAGABO BABA BAREZWE NIBAGENDE HARAJYAHO ABANDI UNEMPLOYMENTS NIBESHI MURIKI GIHUGU

ANY yanditse ku itariki ya: 18-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka